Gufungurirwa imiryango y’umugisha kuzanwa no kwitanga.

Iyo dusomye ibyanditswe byera dusanga benshi bahawe umugisha kubwo kwitanga n’abandi kutitanga byabazaniye ibyago.

Muri iki gihe rero iyo nitegereje nsanga turi muri bya bihe by’ imperuka hamwe ijambo ry’ Imana ritubwira ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bikunda bakunda impiya. Kuri ubu kwitangira umulimo w’Imana, imfubyi, abapfakazi, abatishoboye bisigaye ari ingume. Umuntu ashaka kubanza gukemura ibibazo bye byose mbere yo kwitangira abandi. Dore bamwe mubo Bibiliya itubwira bahawe umugisha kubwo kwitanga:

Mu gitabo cy’Abalewi tuhasanga amategeko Uwiteka yahereye Mose ku musozi wa Sinayi ajyanye nuko abantu bagomba kwitanga ( byaba byiza twongeye tugasoma icyo gitabo). Imana iduhe umugisha
Iyo dusomye inkuru za Eliya igihe yajyaga i Sarefati mu gihe cy’ amapfa agacumbikirwa n’ umugore w’ umupfakazi akamwakiriza agatsima yari afite abikiye abana be, Biliya itubwira ko kuva icyo gihe igiseke cye ntikigeze kiburamo ifu , n’amavuta ntiyabura mu mperezo kandi byari mu gihe cy’amapfa.

Naho inkuru za Elisa n’umugore w’umushunemukazi ukuntu bakiriye umukozi w’Imana bakamwitaho mu buryo bwose bushoboka. Kubw’ icyo gikorwa kiza bakoze Imana yabakijije ubugumba ibaha umwana w’umuhungu.

Isezerano rya kera mu gitabo cy’itangiriro aho Umugaragu w’ Imana Abrahamu yemeye gutanga Isaka yahawe umugisha ukomeye cyane (Intangiriro 22:15-18).
Umujakazi w’Imana Tabita nawe tuziko yazutse kubera imirimo ye yo kwitangira abandi.

Bibiliya igenda itwereka aho Yesu yageraga akagaburira abashonje ngo inzara itabica. Aha wenda twavuga ngo yari afite ububasha bwo gutubura. Ibyo nibyo rwose ariko natwe iyo twitanze Imana iduha umugisha igatubura utwo dufite. Nibajije ku nkuru z’ubukwe bw’ikana nsanga bariya bageni bari bafite umutima mwiza udasanzwe. Batumiye abantu batitaye kubyo bafite bike byo kubagaburira. Bari bafite umutima wuzuye urukundo n’urugwiro.

Ijambo ry’Imana mu 2 Ingoma 31:10 Ku ngoma y’Umwami Hezekiya "Uhereye igihe abantu batangiye kuzana maturo mu nzu y’ Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu be umugisha, kandi ibisagutse nibyo ibi bingana bitya ubwinshi".

Malaki 3:10 haratubwira ngo Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko munzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga murebe ko ntazabagororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

Hari nabo dusanga baragize ibyago bizanwa no kutitanga cyangwa kuriganya Imana.

Twibuke inkuru za Ananiya na Safira ko byabaviriyemo Urupfu.
Twibuke kandi inkuru z ’ umutunzi n’ umukene Lazaro. Lazaro yarapfuye ajya mw’ ijuru mu gituza cya Abrahamu umwe wamwimaga yagiye ikuzimu arababazwa cyane n’umuliro.
Hari igihe tuba dutegereje ko abantu badusaba cyangwa batubwira ibibazo byabo kugirango tugire icyo tubamarira. Imana itubabarire cyane. Birakwiye ko tubwirizwa n’ Umwuka w’ Imana kandi tukawumvira.

Ijambo ry’ Imana ritubwira ngo gutanga biruta guhabwa. Ibyanditswe byera bidukangurira gusura abarwayi, kugaburira abashonje gufasha impfubyi n’abapfakazi. Imigani 28:27 haratubwira ngo uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. Imigani 22:9 tuhasanga ijambo rivuga ngo Urebana ibambe azahirwa, kuko agaburira umukene ibyo kurya. Umurongo wa 16 hakavuga ngo uwishakira ubutunzi akarenganya abakene, kandi ahongera abakire bombi bazakena ntakabuza. Imigani 19: 17 havuga ko ugaburira abakene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyura ineza ye. Imana idushoboze.

Erega ibyo dufite byose twabihawe n’ Uwiteka iyo tubikiranutsemo aratunezererwa, kandi uko twaherewe ubuntu tujye dutangira ubuntu. Dushobora kuvuga ko natwe ntako tumeze nyamara iruhande rwacu hari ababaye kuturusha. Njya ntangara cyane kuko abantu bifite nibo bigora gutanga nyamara abafite duke ugasanga bitabira gutanga.

Ese aho abakozi b’ Imana batubera umugisha tujya tubibuka ngo bashime Imana banadusabire umugisha? Ese tujya tubasura tubishoboye? Hari uburyo bwinshi twababeramo umugisha. Niyo umugaburiye cyangwa ukamugurira costume cyangwa ishati n’ipantalon nziza azajya ajya gukora umulimo w’Imana yambaye nabyo wabiherwa umugisha. N’ abafasha babo kandi tutabibagiwe. Dutere inkunga kandi dushyigikire ibiterane. Twibuke abakristo dusengana abaturanyi, inshuti zibabaye kuturusha, Yesu azabiduhera umugisha.

Nasoza mbaza niba hari uburyo iyi Ministere y’ Agakiza yaterwa inkunga ubwo abayobozi bayo babitubwira n’uburyo byakorwa niba hari ibiterane bajya bategura batubwira igihe kuko idufasha turi benshi. Imana iduhe umugisha twese kandi nayisaba kuduha ububyutse mu kwitanga. Amahoro y’Imana abana natwe.