Gufashwa kuzana impinduka igice cya 3 / Egide Bizima


Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma12:1-2

Muri iki gice ari nacyo cya nyuma, turibanda ku kureba uburyo umuntu yanesha kamere abiheshejwe no kugaburira amarangamutima ye iby’Umwuka ariko gufashwa nyakuri.

Nk’uko twagiye tubigarukaho, amarangamutima yacu agira uruhare runini mu mahitamo yacu ya buri munsi.

Ibikomere bikomoka ku mateka twabayemo (twanyuzemo)

Amateka y’umuntu aba arimo ibintu byinshi; Uburere, Ibyo wize mu mashuri, n’ubuzima butandukanye, kandi abantu hafi ya bose bafite amarangamutima afite ibikomere bitandukanye.

Ushobora gusanga umuntu yarabanye n’umubyeyi cyangwa undi muntu utaramufataga neza bikamusigira igikomere runaka mu marangamutima, kandi iyo umuntu atabashije gutahura ibikomere by’amarangamutima yagize mu mateka ye, ashobora kubisazana kandi bikimugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abantu batabashije gukira ibikomere, usanga bameze nk’ihwa rihanda ababana nawe, ubukana bw’ibikomere bye bukomeretsa abandi babana nawe.

Iyo utahawe Urukundo mu bwana bwawe, bisiga igikomere mu marangamutima yawe ku buryo iyo kitavuwe ngo gikire neza nawe birakugora kugira uwo ukunda, rimwe na rimwe ugasanga uhora wishushanya k’uwo mwashakanye ko umukunda, ariko bitava mu mutima.

Iyo utahawe uburere bugutoza kubaha no kwiyubaha, nabwo ushobora kuzarinda usaza utazi kubaha kuko mu ibyagaburiwe amarangamutima yawe nta kubaha / kwiyubaha byarimo

Hari Abakirisitu babayeho bishushanya (kwibombarika) kugirango abababona babafate nk’abantu beza ariko mu byukuri bitavuye mu mutima.
Bene aba bantu usanga bazwi mu buryo budasa (many versions), mu rugo hari uko bamuzi, ku kazi bakagira uko bamumenya, muri Chorale bakamumenya ukwabo, etc.

Hamwe n’izndi ngero nyinshi twabona, ibi ni byo bituma tuvuga ko ibyagaburiwe amarangamutima yawe bigira imbaraga zo kwiganza (influence) mu bugingo bwawe, kandi mu ubugingo bwawe niho hagaragaza uwo uriwe. Umuntu ubasha kuyobora amarangamutima ye neza aba ashoboye ikintu gikomeye cyane mu buzima bwe.

Uburyo bwagufasha kuyobora amarangamutima kuburyo gufashwa kwawe bizana impinduka zo mu mutima.

1. Kugaburira ubugingo ibiva mu isi y’Umwuka kurusha ibiva mu Isi yo mu butware bwa kamere

Nkuko twabibonye, ibyo ugaburira ubugingo nibyo byiganza mu marangamutima yawe bikanagira uruhare runini mu mahitamo yacu ya buri munsi.

Mfashe urugero rumwe gusa, hari abantu babaswe no kureba amashusho y’urukozasoni yuzuyemo ubusambanyi. Ibyo bikongeza umwuka w’ubusambanyi uba muri kamere, ugasanga umuntu n’ubwo asenga ariko yabaswe n’ubusambanyi cyangwa n’umuco mubi wo kwikinisha, kandi ibyo byibika mu mutwe ( in subconscious ) ku buryo ubwonko bubyibutsa kamere, nayo igasa nibikwishyuza cyangwa ibigusaba.

Igisubizo cy’icyo kibazo:

Kugirango ukire ubwo bubata, ugomba kwimura aho uhanga amaso kenshi, ukayavana hahandi kamere ikunda, ukayahanga cyane aho Umwuka akunda. Gusoma Bibiliya, Gusenga, Guhindura inshuti zikujyana aho amaso yawe agutera gucumura, kureba Video zihugura mu buryo bw’Umwuka, etc.

Kwimura amatwi yawe ukayima ibiryohera kamere ukayagaburira cyane ibyo Umwuka akunda (Ibikwagura mu Mwuka).

Hari abantu benshi nzi batega amatwi urubuga rw’imikino kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, kandi usibye kugaburira amarangamutima gusa nta kindi bimarira ubikora.
Nigeze kubabazwa cyaneee no gutsindwa kwa Brazil mu gikombe cy’Isi itsinzwe na France mu mupira w’amaguru muri 1998 bimfata igihe kininiii.

Nk’uko umwana utagaburiwe neza bimutera kugwingira (kudakura neza), kurwaragurika, kutagira ubwenge nk’uko bikwiye…., ni nako umukristu wagaburiye nabi ubugingo bwe (cyane mu marangamutima) bimutera kugwingira mu mwuka, no kwera imbuto biramugora kandi ahora afashwa mu materaniro ariko nta mpinduka ageraho.

2. Kuneshesha umwanzi ijambo ry’Imana
Akenshi umwanzi agutera ashingiye ku bifatika bigaragara, akakwereka ibintu byumvikana ( logicaly).

Satani yasanze Yesu amaze iminsi 40 mu masengesho, mu byukuri yari ashonje, kandi ubushobozi bwo guhindura ibuye umugati nabwo yari abufite, ariko yamutsindishije Ijambo (Byanditse ngo…)

Mbere yo gukora ibyo satani yongoreye kamere, ujye ubanza uterekeze ku cyo ijambo ry’Imana ribivugaho rikubere intwaro yo kunesha kamere.

3. Kugirana Isezerano (umuhigo) n’Imana kandi ukagira aho uryandika.
Nk’uko bisanzwe amasezerano agira agaciro iyo impande zombi zayumvikanyeho hanyuma zikayasinya.

Kugirana sezerano (umuhigo) n’Imana ni ikintu cyo kwitondera cyane, ukagikora ucyumva neza kandi witeguye kugendera ku mahame agenga uwo muhigo.
Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane ku muntu wagambiriye kuzana impinduka mu buzima buranga imibanire ye n’Imana. Amahame wanditse ukayashyira imbere y’Imana, ukayasengera, nawe ubwawe arakurinda kuko wumva, hari ibyo utatinyuka gukora, n’icyo wumva ugomba gukora kubera icyo wasezeranye n’Imana, ubifashijwemo n’Umwuka wera.

Bityo, bazajya baririmba, babwiriza, usoma, ufashwe cyane kuko bizaba bisa n’imbuto iguye mu butaka bwiza, hanyuma gufashwa kwawe kuzane n’impinduka zo mu mutima kuko ibitera imbaraga kamere yawe uzaba wabiyimye, ibyagufashije bizaganza kamere, maze mu mwanya wo kugaragaza za ngeso zisanzwe za kamere ugaragaze imbuto zo gufashwa kuko ibikuzuye ari iby’umwuka rero uzera imbuto z’umwuka.

Ibyo rero ni byo bizakubashisha gutanga umubiri wawe nk’igitambo kizima cyera kandi gishimwa n’Imana nko kuyikorera gukwiye.

Yesu akugirire neza!

BIZIMA Egide
[email protected]