Guceceka kw’Imana ntibivuze ko iba idahari

Yakobo 5 :7 Nuko bene Data mwihangane mugezeaho Umwami Yesu azazira, Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iyitumba

Yesu nawe yanyuze muri icyo gihe cyo « Guceceka kw’Imana » igihe yari ku musaraba. Hagera igihe yumva ko ari wenyine kandi yaretwe (yatawe) , aterura ijwi ati : « Data Data kuki wandetse » amara iminsi 3 n’amajoro 3munva, Icyo gihe cyo guceceka cyararangiye nyuma y’iminsi 3 , Imana Iramuzura. Ariko Yesu yarazi ko guceceka kw’Imana bitavuzeko Idahari. Haleluyah !

Igihe cyo guceceka ni igihe aho uba ubona ibintu byose bibi biri kuguhuriraho mu buzima bwawe, aho uhamagara Imana ntusubizwe, bisa nkaho isinziriye. Muri icyo gihe cyo guceceka, abaguca intege baba benshi, ariko ukabura aho werekeza amaso. Ntiwihebe ,ongera ibihe byo gusenga , ugire kwizera, ndetse ukiranuke, ugume mu mwami.

Zaburi 37 :7 Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi. Icyo gihe cyo guceceka kw’Imana na none ni igihe Imana Igupimiramo kugirango Imenye uko witwara mu bibazo uhura nabyo. Aburahamu yanyuze mu gihe cyo GUCECEKA kw’IMANA, igihe yaratehereje umwana ndetse akomeza gukiranuka

Yakobo 1 :2-4 Bene Data mwemereko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye y’uko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.

Imana ntiyahindutse, uko yari ejo n’uyu munsi ni ko iri, ndetse niko Izahora. Imanayagaragayekuri Yesu k’umunsi wa 3, Izigaragaza no muntambara uri kunyuramo. Komera Izakora

Amaganya ya Yeremiya 3 :26 Nibyiza ko umuntu yiringira ,ategereje agakiza k’Uwiteka atuje.Gira ibyiringiro ko uzabona insinzi muri ibyo bigeragezo, kandi ko uzabisohokamo neza. Imana yaracecetse ariko Irahari iri kumwe nawe. Izagutabara n’imbaraga zayo, emera unyure mu igeragezwa uzabona imbaraga zayo

RUDASUMBWA MUGISHA Ezekiel