Guca bugufi nyako!

Mwaba mwarigeze guhura na benedata muri Kristu bagenda bacuritse umutwe bakagaragaza n’uburakari mu maso. Natangajwe igihe kimwe no kumva ko babikoreshwa no guca bugufi.

Guca bugufi ni insanganyamatsiko ikunzwe kuvugwa mu Bakristu ariko kandi ubusobanuro bwayo buragutse. Usanga kuri bamwe guca bugufi ari guhitamo ibintu biciriritse, cyangwa se kwemera gufatwa nabi kugira ngo bashimishe Imana. Ariko nyamara guca bugufi ni ibindi birenze, ni n’isomo Yesu yashimitseho cyane, ni naryo turi bwibandeho cyane kugira ngo turushyeho gusobanukirwa.

Mariko 9 : 33-35 Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka mu nzira n’iki? Baramwihorera kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we. Komeza usoma.

Luka 9 : 48 Arababwira ati “Uwemera uyu umwana muto mw’izina ryanjye nijye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n’Uwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma y’abandi bose ari we mukuru.

1. Guca bugufi n’icyubahiro

Kuriya guceceka kw’abigishwa Yesu ababajije ibyo bavuganaga bitugaragariza uburyo ibyo bavuganaga byo gushaka kumenya umukuru muri bo byari bigayitse. Birashoboka ko icyo cyipfuzo cyo kuba mukuru kuri bo cyasaga nk’ubwibone. Ariko igitangaje nuko Kristu atabagayiye icyipfuzo bagize. Ahubwo yahise aboneraho akaryo ko kubera uburyo bakuzwa cyangwa se babona icyubahiro. Kandi ubwo buryo bwo kugera ku cyubahiro ni guca bugufi. Ibi bitwereka ko Imana itica ibyifuzo n’inzozi by’abana bayo ahubwo ibereka imfunguzo z’uburyo babigeraho, bijyanye n’amahame yayo. Niyo yagenye ko Aburahamu akomera, kandi ninawo mugabane w’Abakristu(gukomera). Uko twaba tumeze kose n’amateka twaba twaranyuzemo yose, tugomba kumenya ko kugira icyipfuzo cyo gukomera bitari icyaha cy’ubwibone, ahubwo ari umugambi w’Imana kutubona dukuzwa kubw’icyubahiro cyawo.

2. Imbuto yo guca bugufi

Habaho guca bugufi kutari nyako, kwa kidini, gutandukanye n’umwimerere wako w’ukuri, ndetse n’Imana itishimira. Pawulo yabwiye abakolosayi kwirinda abantu bafite ishusho yo guca bugufi, ariko bagana mu nzira mbi.

Abakolosayi 2 : 18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mubyo atazi atewe kwihimbariza ubusa n’ubwenge bwa kamere ye…

Kwiyiriza ubusa nayo ni inzira abantu bicisha bugufi imbere y’Imana, ariko umuhanuzi Yesaya yavuze ko kwiyiriza k’ukuri bitari kwigaragaza hanze ko uciye bugufi, ahubwo ari ibikorwa biva muri uko kwicisha bugufi.

Yesaya 58 : 5 Ugira ngo kwiyiriza ubusa nshima kumeze gutyo? Mbese ni umusi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira akaryama mw’ivu? Ibyo nibyo wita kwiyiriza ubusa n’umusi Uwiteka yishimira?

Birashoboka rero kuba umuntu agaragara nk’uwuciye bugufi, agakora n’ibikorwa bisa nkaho yicishije bugufi, ariko ntabe ashimisha Imana. None ni igiki gitandukanya kwicisha bugufi nyako n’ukutari uk’ukuri? Ikigaragaza kwicisha bugufi nyako n’uko ibikorwa byako biba bigambiriye guhesha Imana icyubahiro. Kwicisha bugufi ni igikoresho, ntabwo ari umusaruro.

Imigani 18 : 12 Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.

Imigani 22 : 4 Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.

Guca bugufi bigomba kuzana umusaruro, rero iyo ari nta musaruro ubayeho, tugomba kwibaza niba twicishije bugufi by’ukuri cyangwa bitari byo.

Kwicisha bugufi k’ukuri ni inzira itugeza kucyubahiro, ku bukire ndetse n’ubugingo. Bitari uko kuba ari intwaro irimbura y’uburetwa ari ntaho buganisha. Kugira tumenye guca bugufi nyako, tugomba kukurebera mu musaruro wako. Niba twaba twaragize umusaruro mubi nyuma yo gukeka ko twari twicishije bugufi tugomba kwemerera imbaraga za Yesu zikaduhindura.

Luka 13 : 11-13 Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka 18 ahetamye, atabasha kunamuka na hato. Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati: “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe’’. Komeza usome.

Iyo kwicisha bugufi kwacu kugamije kudukuza no kutubohora tukagera mu cyubahiro, nibwo aba ari kwicisha bugufi dusanga mu byanditswe byera.

Isengesho ry’uyu musi : Mwami, ndasenze kugira ngo wigize kure ishusho yo guca bugufi kutari nyako gutuma mpetama. Mpisemo kubaho nicisha bugufi by’ukuri, biri mw’ijambo ryawe, kuzana mu buzima bwanjye icyubahiro, n’ubukire n’ubugingo, kubw’icyubahiro cyawe gikomeye. Amen.

Inyigisho yatanzwe na Jellil Do Rego