Gena iteganyamigambi ry’ubuzima bwawe

Intambwe ya mbere yo kugira aho ugera ni ugufata icyemezo cyo kutifuza kuguma aho uri ubu. Abantu bacye nibo bakunze gukora iteganyamigambi ry’ubuzima bwabo, nabo ugasanga akenshi bahushije icyerekezo cyabo bitewe:

-  No kutabyitaho
-  No kurangara
-  No kurengerwa n’ibintu byinshi
-  No guhemukirwa ugacika intege

Iyo wahushije intego bishobora kuzana ingaruka zikomeye, bitari kuri wowe gusa ahubwo no kubo ukunda, umuryango ndeste n’abagufitiye icyizere,ugakuramo:

- Kuvangirwa
- Gukoresha umutungo mu buryo budasobanuste
- Gutakaza amahirwe
- Kubabara
- Kwicuza

Reka nkubwire ibintu bitatu bizagufasha kugera ku ntego yawe:

- Menya neza umwanya ufite muri iki gihe
- Fata icyemezo cyo kujya aho ushaka kujya
- Tangira gukora cyane kugira ngo nugera ku iherezo ryawe.

Wibuke ko bitari byatinda cyane, yego ntiwahindura iby’igihe cyahise, ariko buri wese afite ubushobozi bwo guhindura igihe kizaza.

Igihe uzaba utakiriho abantu bazaba bakwibukira kuki? Iyemeze uti ‘’ndashaka kuba umugisha ku bantu muri ubu buzima ndimo.’’

Urugero rwo kwiyemeza:Uvuze iti nzajya nsoma Biblia buri munsi 6h z’igitondo, ukabikora icy’umweru kimwe, ubundi uti ndananiwe ndabikora 8h, uti mfite imirimo myinshi mu rugo ndabikora ni mugoroba, ibi bitwereka umuntu utwarwa n’ibije byose.

Menya ibyo ushoboye, menya imbaraga zikurimo, n’intege nke zawe, menya gukora amahitamo meza y’inshuti cyangwa abantu mutindana bizagufasha kugera kucyerekezo wihaye.

Aho byavuye: Izina ry’igitabo: Iteganyamigambi ry’ubuzima bwawe kifashishwa n’ishuri rikuru Institut Superieur de Leadership Feminin

Umuhoza [email protected]