Garukira aho, Imana iragushaka

Zaburi 50:16 - Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti"Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,
Zaburi 50:21 - Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.

Imana ishimwe kuko idukunda kandi iduhugura buri munsi idashaka kutubura, ahubwo igira ngo itwiharire. Igituma Imana idukunda ni kubw’ubuntu gusa, ni ukugira ngo tumere neza.

Nyamara nubwo Imana idukorera ibingana bityo abantu bagenda barushaho kuba babi uko bwije n’uko bukeye. Dusubiye aho twasomye: Hejuru ku murongo wa 15 haravuga ngo: unyambaze ku munsi w’amakuba n’ibyaga nzagutabara maze nawe unshimishe, hallelujah. Ageze kuri 16 aravuga ngo ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti: wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, wifatanya n’ibisambo, abasambanyi, abibone,... Ngo ariko hari igihe Imana izabishyira imbere y’amaso ye, azibwiriza icyo gukora, bizamugenera uruhande agomba kubamo.

Ntekerezako inyangaguhanwa n’umuntu wigeze amenya ukuri akakwirengagiza nkana, akica amategeko nkana, akaba mubi ku bushake bwe, Imana ibwira bene uwo iti: wiruhiriza iki ... wakibaza aho amakimbirane n’intonganya biva ariko ni ku bantu nk’aba bifatanije n’abo bitari bikwiye.

Umuririmbyi wa Korari Bethlehem yararirimbye aravuga ngo: Imbabazi ziracariho, reka ibyo wibwira umusange arakubabarira, wiyambure icyubahiro cyawe, kuko nta muntu uhorana icyubahiro, ameze nk’inyamaswa zipfa.

Imana ikwibutseko agaciro ufite gusa ari ukubaha Imana, tutitaye ku kazi ukora, aho uvuka, uko wamenyekanye, ... n’ibindi, wibukeko agaciro kawe ari uko wubaha Imana mukaba incuti.

Buriya satani iyo ashaka kukuriganya ubugingo kenshi abanza kukwibagiza ko ubuzima bwo muri iy si bufite igihe gito, nyuma yabwo ukwiye kwibaza uzajya he? Umwuka nugushiramo kuko byo bizaba mu gihe utazi rwose, ujye wibaza ngo ko abazanshyira mu isanduku ntazabamenya, bakanjyana bakanshyira mu mva, bakitahira, hagasigara satani na Yesu, uwari shobuja wakoreraga akakujyana mugasangira icyo afite. Satani muzasangira umubabaro udashira, ariko Yesu umwemereye mwazasangira umunezero udashira.

Ni ukuri Yesu aracyagutegereje kandi agufitiye impuhwe nyinshi, umwemereye ukamuha ubuzima bwawe.

Mugire amahoro.