GUHITAMO NEZA. PST BIMENYIMANA CLAUDE

Luka 10 : 38-42 Umwami Yesu aramusubiza ati"Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa."

Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.

Guhitamo ni ikintu gikomeye haba mu buzima bugaragara, haba no mu by’ubugingo.
Imana yaduhaye guhitamo. Si kenshi Imana yivanga mu by’abantu, Imana yubaha amahitamo yacu.

Marita yariho akora imirimo mu buryo bukomeye yakira Yesu, ahagaritswe umutima n’iyo mirimo myinshi yo kuzimana. Ariko igitangaje ni uko Yesu yamubwiye ati urirushya muri byinshi, ngombwa ni kimwe... Mu kuri ntabwo Marita yari yahisemo nabi, ariko burya Mariya wiyicariye ku birenge bya Yesu ngo yari yahisemo neza kuruta mugenzi we.

Mu Baheburayo hatubwira amahitamo ya Mose wanze kwigumira i bwami ngo abe umuhungu w’i bwami, ahitamo amasezerano y’Imana ya Aburahamu n’urubyaro rwe. Yahisemo kujya ku ruhande rw’abaretwa babitse amasezerano ava i bwami!!! Kuko yatekereje ko gutukwa ahorwa Imana biruta ubutunzi bwa Egiputa bwose!

Hari benshi bajya mu mirimo y’icyubahiro, bagahitamo icyubahiro aho kugira ngo bahamye Kristo bemeye nubwo babigayirwa. Umurokore agahisha akarango ke; birababaje! Icyaduha amaso nk’aya Mose tugahitamo neza!

Igihe cyarageze Mose arapfa ataragera i Kanani. Ariko Imana ntiyatewe isoni no kwitwa Imana y’intwari nk’izi kuko zapfuye zikiringiye ibyasezeranijwe.

Matayo 17:1... ( Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we.)
Uyu ni Mose na Eliya hamwe n’Umwami w’Abami mu bwiza, i Kanani! Aha Yesu yari asohoje isezerano yari yarabahaye ko muribo harimo abatazapfa batarabona ubwiza bw’ubwami bwe.

Amasezerano arakomeza na nyuma y’urupfu, iyo twahisemo neza!

Petero na bagenzi be basogongejwe ku bwiza bw’ubwami bwa Kristo; aho tuzahabwa kumenya. Ntibyabaye ngombwa ko babwirwa Mose cyangwa Eliya kandi batarababonye mbere. Duhitemo neza ubwami bwa Kristo!

Ufite uburenganzira bwo guhitamo kuba mu bitangazamakuru cyangwa gusoma ijambo ry’Imana. Wahitamo kuvuga menshi cyangwa ituze. Amahitamo ya buri munsi niyo atuzanira ingaruka z’ejo hazaza. Kuri buri gikorwa haba hari amahitamo, ni ahacu kwemeza aho twerekeza.

Imana yaduhaye ububasha bwo guhitamo ishimwe! Abahisemo gukiranuka kw’Imana bazambikwa ubwiza bw’Imana. Ariko ibyo ntibivuze ko byoroshye, kuko kenshi, guhitamo gukiranuka bitugwa nabi mu bigaragara. Mose byamuteye ingorane nyinshi.
Nitugira guhishurirwa tuzavuga nka Paulo ugira ati mbonye yuko imibabaro y’iki gihe itagereranywa n’ubwiza tuzabona.

Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.

Imana itwemerera ko tuyisaba kutwigisha guhitamo neza.

Umwana w’umukobwa wabyinnye akanezeza umwami Herode kugeza aho umwami amwemerera ko asaba icyo ashaka, agisha inama nyina, amugira inama yo gusaba igihanga cya Yohana ku mbehe. Yohana arapfa, umukobwa ataha uko yaje. Amahitamo ni ikintu gikomeye, ariko Imana itwigishe guhitamo neza.

Kugira ngo uhitemo neza, Imana niyo idutera gukora no gukunda ibyo yishimira, niba twuzuye Umwuka Wera. Kenshi dusanga inzira twacishijwemo n’Imana zigoye, ariko kenshi ni Imana izituyoboramo kugira ngo izina ryayo rihabwe icyubahiro. Niyo mpamvu Imana itahisemo gucisha abisiraheli mu nzira y’ubusamo.
Nitwemerere Imana itunyuze aho ishaka, tuzashyika mu masezerano amahoro! Abagandiye Imana barimbukiye mu butayu.

Zab.25:3 Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe.

Icyifuzo: