GUHINDUKA! BIRASHOBOKA RWOSE! Joyce Meyer

Data yahindutse umukristo ku myaka 83 y’amavuko. Hagiye habaho ibihe mu myaka yatambutse aho natekerezaga nti “Ntazigera ahinduka!” Ariko nakomeje kumusengera. Ariko, Imana ishimwe, yaje guhinduka —Yarahindutse bimwe bitari byaba hope!

Kugirango uhindurwe ugomba guhinduka wese uturutse imbere muri wowe ukagera inyuma. Igihe tubaye abakristo bavutse ubwa kabiri mu 2 Abakorinto 5:17 BibiliyaYera ivuga icyaremwe gishya (ikiremwa gishya byose hamwe); Ibyakera [uko wahoze mu myitwarire no mu mwuka] biba bishize. Dore, byose biba bihindutse bishya!”

Umwuka Wera aza gutura muri twe, agakorera muri twe agahindura imitekerereze yacu, ubushake bwacu n’amarangamutima yacu tukagenda dusa na Yesu umunsi ku munsi. Uko dukura mu buryo bw’Umwuka, umurimo mwiza ukorerwa muri twe ushobora kugaragarira mu mibereho yacu tugahinduka ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze.

Ikibabaje, akenshi abantu ntibamenya ko bashobora guhinduka burundu. Kenshi na kenshi ntibanizerako abandi bantu bashobora guhinduka. Nyamara Imana ni Yo Yonyine mu bibaho idashobora gunduka. (Abaheburayo 13:8). Kandi ashaka ko tugerageza tukabyizerako“ Ishobora [gusohoza umugambi wayo] Igakora ibiruta cyane ibyo[tugerageza] gusaba ndetse n’ibyo twibwira byose [birenze cyane amasengesho yose twasenga, ibyifuzo byacu, ibitekerezo, inzozi byacu byose (Abefeso 3:20 Bibiliya Yera).

Ikibazo ni iki: Icyo uteze ku Mana ko igukorera ni iki? Wenda wasanga ikikugoye ari ukwizera ko abana bawe bahinduka, ko urushako rwawe rwagenda neza kurushaho, cyangwa ko washobora gutakaza ibiro, ko wabona akazi, cyangwa ko washobora kwishyura amadeni yawe yose ukayavamo.

Ariko Ijambo ry’Imana muri Yeremiya 29:11 rivuga ko Imana izi ibyo yibwira kutugirira. Ni amahoro si bibi, kugirango itureme umutima w’ibyo tuzabona hanyuma .”Igufitiye imigambi myiza, kandi ushobora kwizera ko yagukiza aho waba ubabara hose kandi ikagufasha mu bibazo byose waba uhura nabyo. Igihe kirageze ngo utangire gutegereza ku Mana ibirenze ibyo wajyaga wibwira ko yagukorera.

Urufunguzo rwo kugera kubyo Imana ishaka ko ugeraho, ni ukwitoza gutekereza nk’uko Imana itekereza. Kandi mu Baroma 12 :2 hatubwira ko duhinduka rwose tugize imitima mishya. Navumbuye uburyo bwinshi tugomba guhindura imitekerereze yacu kugirango tugire umutima w’Umwuka Wera (Abaroma 8:6).

Tugomba guhindura imitekerereze yacu kubikurkira :

Imana.

Ni ngombwa cyane ko tumenya Imana iyo ari Yo. Si Imana ihorana uburakari, ntigira umwaga, si inkazi, cyangwa ngo yotse igitutu, ahubwo itugwa neza, ni Umugwaneza, kandi iranezeza. ” (Matayo 11:30). Imana Iragukunda, kandi niba uzi uko igukunda ubu nonaha, uragira ibyiringiro ko ibyo mu buzima bwawe bikeneye guhinduka bishobora guhinduka..

Twe ubwacu.

Niba utikunda, uzagenda ugira ingorane muri buri cyiciro cy’ubuzima bwawe. Ntukitege ko waba intungane. Ntantungane ibaho mu bantu. Kandi ibyo twakora byose buri gihe dusanga bidahagije. Ni uko. Umunsi umwe Imana yarangendereye mu mutima irambwira iti “Joyce, wowe ntacyo ukora gihagije, ariko Njye mfite ibihagije” Icyo nicyo cyazanye Yesu! Izere ko muri Yesu ufite ibyiza byinshi kuruta ibibi, kandi ushobora gukora ibyo wifuza byose mu buzima muri We. (2 Abakorinto 5:21; Yohani 15:5; Abafilipi 4:13).

Ibigeragezo, cyangwa ibintu bikomeye ducamo mu buzima.

Habakuki 3:19 avuga ko Imana ari imbaraga zacu, kandi ko “azadutambagiza [Atari uguhagarara hamwe dukutse umutima, ahubwo kugenda] kandi azatunyuza ahantu [hacu] hakomeye mu buryo bw’umwuka [ahantu h’ibigeragezo, h’umubabaro, aho tugomba gufata inshingano] Yakobo 1:2-4 atubwira “kubona ko ari iby’ibyishimo nitugubwa gitumo n’ibitugerageza” kuko “kugeragezwa ko kwizera kwacu guterakwihangana ” ariko Imana iduha kubinyuramo gushyika tutabuze ho na gato.”

Uburemere duha ibyo abandi badutekerezaho.

Biroroshye kwemerera ibyo abandi badukorera n’ibyo batuvugaho bikagira icyo bikora ku buzima bwacu, tukaba twavuga tuti, “ubwo batankunze ubu bincikiyeho”. Nyamara mu by’ukuri, nitwishinga gushaka kunezeza abantu aho kunezeza Imana, ntituzaba icyo Imana ishaka ko tuba, ntituzanakora icyo iduhamagarira gukora (Abagalatiya 1:10).

Ndagushishikariza kwiga inyigisho ziguhishurira kamera y’Imana n’umutima igufitiye. Bityo ukizera ko nta kintu na kimwe mu buzima bwawe idashobora guhindura harimo na we ubwawe!

Vuguziga Christine/agakiza.org