GISENYI: Zeraphaty Holy Church ikorera I Rubavu yateguye igiterane cyo Guhembura imitima.

ZERAPHATY HOLY CHURCH, itorero rikorera umurimo w’Imana mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu ryateguye igiterane cy’iminsi 2 kigabije guhembura imitima y’abazacyitabira. Nk’uko Rev Past Habimana Jean Bosco yabitangarije agakiza.org ngo nyuma y’imyaka hafi 4 iri torero rimaze ritangiye, bagiye babona imbaraga z’Imana binyuze mu gusenga n’ibiterane bitandukanye bagiye bakora, akaba ari muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba ku matariki ya 06-07 Gashyantare 2016.


ZERAPHATY HOLY CHURCH yubatse mu mujyi wa Rubavu hafi ya Stade Umuganda ahahoze Abascout, yatangiye mu mwaka wa 2012 itangizwa n’abakiristo 12 bakodesha, ariko kuri ubu barashima Imana ko bagiye kwiyuzuriza urusengero rujyanye n’igihe tugezemo, bakaba banateganya ko mu minsi iri imbere bazashinga Television y’itorero. Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Chorale SHEKINAH Ikorera umurimo w’Imana mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo I Goma, Worship Team, Chorale Holy Nation na Semaraim zikorera umurimo w’Imana kuri uru rusengero.


Umushumba wa Rev past HABIMANA Jean Bosco, yakomeje adutangariza ko iki giterane kije kibanziriza ikindi cyagutse bateganya mu kwezi kwa Gatanu, gishobora kuzagaragaramo nk’Abahanzi bakunzwe nka Israel Mbonyi na Lilianne Kabaganza
Biteganijwe ko kizatangira Kuwa gatandatu saa Tatu za mugitondo kikazasozwa ku cyumweru mu Masaya y’igicamunsi, Bishop HABIMANA akaba ararika abanya Rubavu, Musanze, Goma n’abandi bose kuzaza gufatanya nabo uyu murimo w’Imana kuko kwinjira ari ubuntu.

Ernest RUTAGUNGIRA