GILGAL CHOIR CEP KIST-KHI IGIYE KUMURIKA ALBUM DVD BISE “NTITUZACECEKA”

Kuri iki Cyumweru taliki ya 23/02/2014 ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kuva saa munani z’amanywa ni bwo Korali Gilgal yo muri CEP KIST-KHI izaba imurika Album DVD ya mbere yitwa “Ntituzaceceka.”

Iki gitaramo cyatumiwemo abanhanzi batandukanye n’amwe mu makorali akunzwe muri Kigali. Abahanzi bazabana na Gilgal harimo Albert NIYONSABA, na ho amakorali hari Impanda n’itsinda riramya Imana rya Nyarugenge, umuvugabutumwa akaba ari Habimana Bernard.

Iki gitaramo cya Gilgal kizabera rimwe n’icya Jehovah Jireh Choir na yo izaba imurika Album ya kabiri y’amashusho mu gitaramo kizabera kuri Sitade ya ULK. Tuganira n’ubuyobozi bwa Gilgal Choir, badutangarije ko bajyaga bifuza kuzatumira Jehovah Jireh ariko bikaza kwanga kuko na yo ifite igitaramo.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Gilgal, bahamagariye abatuye Nyarugenge kuzaza kwifatanya na bo mukanibonera urwego rwiza bamaze kugeraho mu buhanzi bwabo. Kwifatanya na bo ngo bizabashimisha.

Gideon Mupende