GILGAL CHOIR BATI “NTITUZACECEKA”

Kuri uyu 05/06/2016 Chorale Gilgal ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUGENGE yagize urugendo rw’ivugabutumwa mu ntara y’amajyaruguru mu itorero ry’akarere rya Gicumbi ,ADEPR paroisse Byumba umudugudu wa Kamitsinga.Nkuko icyishongoro cyabo kibivuga “NTITUZACECEKA” ngo intego yabo ni ukutiyumanganya ngo ahubwo bazavuga ibyo babonye kandi bumvanye Kristo.( Ibyak 4:20) .

Iri vugabutumwa ryaranzwe n’amateraniro na concert aho abantu bagera kuri 40 bemeye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo. Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa korali Gilgal NTIGURIRWA Fabien yatubwiye ko ikintu cyamukoze ku mutima kurusha ibindi ari ukubona abantu batari bake bihana bakemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ngo cyane ko ari na yo ntego nyamukuru ya Korali Gilgal yongeyeho ati “ Tuvuze ubutumwa ntihagire ukizwa byaba bisa no kubiba ukarumbya ati “Ikinezeza umuhinzi ni ukubiba akeza kandi agasarura.

Nshimiyimana Jean Francois Regis umuyobozi wa CEP UR NYARUGENGE avuga ko iyo bagiye mu ivugabutumwa abantu bagakizwa ngo iba ari iminyago bazamurikira Kristo ngo nubwo bitoroshye kubw’ibibazo bitandukanye abanyeshuli baba bafite ngo ntibashobora gutsikamirwa na byo ngo gusenga ni yontwaro ibashoboza kugera kure heza bifuza, twamubajije icyo atekereza ku banyeshuli batarakira agakiza atubwira ko muri Yesu gusa ari ho habonerwa amahoro kuruta ibindi byose byo ku isi bahirimbanira yagize ati “ Inama nabagira nugushaka Yesu kuko ari we utanga byose ngo kandi kumukorera nta gihombo kirimo”. Bamwe mu bakristo twaganiriye bagarukaga ku ijambo ryabakoze ku mutima rigira riti “ Ibidayimoni nibiza kuturwanya, Yesu azajya abidufatira tubikubite” (Matayo 17:17-21) nk’uko byagarutsweho na Pastor BIMENYIMANA Claude umushumba w’itorero rya ADEPR

Paroisse Nyarugenge ari na we wari waherekeje iyi korali n’umuvugabutumwa NIZIGIYIMANA Philippe, ntawabura kuvuga ko “Yesu azajya abidufatira tubikubite” ryabaye ijambo ry’umunsi kuko ryasigaye mu matwi ya benshi. Pastor SEBAKAKA Deo umushumba wo kuri uyu mudugudu wa ADEPR KAMITSINGA abinyujije mu nganzo ye yagize ati “ Ibikombe warenze ibikumba waciye n’imisozi watereye byose Imana irabizi” Yaboneyeho kubwira abari mu rugendo rujya mu ijuru kutananirwa ngo kuko ababiba barira bazasarura bishimye.
Deo JYAMUBANDI.