GAHANGA: URUBYIRUKO RUTURUTSE MU MATORERO ATANDUKANYE RWIFATANIJE NA BAGENZI BABO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKORWEWE ABATUTSI MU W’1994 [AMAFOTO]

Ku wa 29/04/2014,mu murenge wa Gahanga ni bwo urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye rubarizwa muri uwo murenge rwifatanije na bagebzi babo mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urwibutso rw’Akagari ka Gahanga, ari na ho urugendo rwo kwibuka rwatangiriye

Isengesho ribanziriza urugendo rwo kwibuka, ryayobowe na Kwizera Didier usengera muri EAR GAHANGA

Nyuma y’isengesho, hakurikurikiyeho urugendo rwo kwibuka berekeza kuri Kiliziya ahashyinguwe imibiri y’abagera ku bihumbi bitandatu na magana arindwi na cumi n’umwe ( 6,711)

Abana bato na bo bari bitabiriye iki gikorwa

Hari urubyiruko rwinshi rutandukanye

Mass Choir mpuzamatorero na yo yafashije benshi bari aho mu ndirimbo zitandukanye zo guhumuriza imitima

Uhereye ibumoso: Uhagarariye ikigo nderabuzima cya Gahanga; uhagarariye ingabo mu Karere ka Kicukiro n’umuyobozi w’Umurenge batangiza igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere

Major G. KAREMERA yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ingabo mu guhagarika Jenoside no bindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside. Iruhande rwe hari umunyamakuru wa RBA/RTV

Umuvugabutumwa yari MBARUSHIMANA Jean Claude wigisha Theology mu ishuri ry’abamisiyoneri riherereye i Gahanga

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu mpuzamatorero muri uyu murenge Bwana Justin MUNYANTORE hari byinshi yadutangarije ku bijyanye n’iki gikorwa. Yagize ati “Urubyiruko rwarashutswe rukoreshwa Jenoside, kandi imibare myinshi bari Abakristo. Natwe rero nk’urubyiruko rwamenye Kristo twumva tugomba gufata iya mbere mu bikorwa byose byo kubaka igihugu ndetse no kwibuka bagenzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.

Bwana MUKIZA Alfred, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa GAHANGA

Mu ijambo rye asoza iki gikorwa cyo kwibukwa, yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu bikorwa by’umuganda, gufasha no kubakira abasizwe iheruheru na Jenoside no kwima amatwi uwo ari we wese wabashuka agamije ibikorwa bihungabanya umutekano.

Turisegura ku bw’ikirere cy’amafoto kitari cyifashe neza

Kwizera Janvier