Filipine: akarengane gakorerwa abakirisitu gakomeje kwiyongera

Filipine iza ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane, mu gihe ari igihugu gutuwe n’abakirisitu benshi kuko 90% by’abatuye Filipine ari abakirisitu.

Filipine abayisilamu ntibarenga 5% by’abaturage bose ariko itsinda riharanira kubohora iki gihugu kugiriango kigendere mu matwara ya isilamu rizwi nka (MNLF) rikora ibikorwa by’iterabwoba mu duce tumwe na tumwe muri Filipine kugirango rirebe ko ryakwigarurira ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu.

Urutonde ngaruka mwaka rw’ibihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane ku isi igihugu cya Filipine gikunda kurugarukaho, ariko ikibazwaho cyane ni uburyo iki gihugu gituwe n’abakirisitu benshi kandi kikaba kikigaragaramo akarengane kenshi, kandi ari n’igihugu kigaragaramo demokarasi.

Nubwo abakirisitu bagize umubare mwinshi ibikorwa by’iterabwoba byariyongereye, bikorwa n’intagondwa z’abayisilamu, ziturikirizaho ibisasu zikibasira abakirisitu, ndetse n’ibindi bikorwa bibi bikorerwa abakirisitu kugirango babace intege zo gukomeza kubwiriza ubutumwabwiza.

Muri Mutarama 2017 ubwato 12 bw’intagonwa z’abayisilamu bwibasiye amato y’abakirisitu bari kuroba barabakuta bamwe barakomereka abandi bahaburira ubuzima, babatwara n’ibintu bari bafite,babikora n’abandi barobyi bagenzi babo babibona ariko Babura icyo bakora kugirango barengere bagenzi babo.

Umuyobozi w’itorero rimwe muri Filipine yabwiye World Watch Monitor ko abayisilamu barenga 3000 bagiye inama y’uburyo barwanye abakirisitu, avuga ko imidugudu ituwe n’abakirisitu bafite ubwoba kuko bafashe ingamba zo kujya bafata abantu nijoro bakabajyana mu misigiti ku ngufu kandi abayobozi barebera.

Yongeyeho ko mu ijoro rimwe intagondwa z’abayisilamu zaje mu rusengero bari gusenga zishaka gutwika urusengero zihita zibabwira ngo barekere aho gusenga batahe, ndetse babasaba guhagarika ibikorwa byo kurangiza kubaka urwo rusengero.

Kubera iyo mpamvu abatuye kuri iki kirwa n’abatuye ibirwa byegeranye na cyo babayeho mu bwoba ndetse iyo bateranye baganira ku ngamba bafata kugirango bahangane n’ibitero by’iterabwoba mu gihe baba batewe kuko bahorana impagarara zo kwibasirwa n’izi ntagondwa.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]