Ev. Singirankabo Boniface akomereje gahunda ye yo gutegura ibiterane mu ishami rishya ry’itorero ayoboye

Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface yamenyekanye cyane kubera kuzenguruka yigisha mu biterane hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu gihe yari akibarizwa mu itorero rya ADEPR. Nyuma y’aho yerekeje mu itorero ry’Inkuru nziza yagaragaje umuhate cyane mu gutegura ibiterane by’ivugabutumwa bwiza bihuza abakristo bo mu matorero atandukanye byaberaga aho iri torero risanzwe rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati. Kuri ubu iyi gahunda ye akaba ayikomereje mu ishami rishya ry’itorero Inkuru nziza riherereye i Nyamirambo, ari naho ayoboye kuri ubu nyuma yo kugirirwa ikizere n’abayobozi be.

Aganira na Agakiza.org, Singirankabo Boniface yavuze ko amaze ukwezi ayoboye itorero ry’Inkuru nziza, ishami rishya rya Nyamirambo aho arimo gutegura igiterane cy’iminsi itatu kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri kigasozwa ku cyumweru tariki 02 Ukwakira 2016.


Ev Boniface Singirankabo uyoboye Paruwasi ya Nyamirambo mu itorero ry’Inkuru nziza
Iki giterane gifite intego igira iti ‘’Nzi ibyo nibwira nzabagirira, si ibibi ni ibyiza’’, Yeremiya 19:11 kizajya gitangira mu gitondo sa tatu kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba (9h00-18h00), kikazabera i Nyamirambo aho ishami rishya ry’Inkuru nziza rikorera.

Kuva Singirankabo Boniface yasezera mu itorero rya ADEPR yari asanzwe abarizwamo, akerekeza mu itorero ry’Inkuru nziza aho yanahise aba umujyanama mu ishami ry’ivugabutumwa ku rwego rw’igihugu, yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gutegura ibiterane bigamije guhembura abakristo, ibintu yafatanyaga na gahunda zo gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu abinyujije mu itorero ry’Inkuru nziza.

Birashoboka ko iyi yaba imwe mu mpamvu zatumye iri torero rimugirira ikizere rikamushinga kuyobora paruwasi nshya yaryo, ibi bikaba nanone bica amarenga y’uko Boniface ashobora guhabwa inshingano z’ubushumba (ubupasiteri) mu gihe cya vuba ushingiye ku nshingano ahawe mu gihe gito amaze mu itorero ry’Inkuru nziza.

Innocent Kubwimana/Agakiza.org