Etiyopiya abakiristu bakomeje kurenganwa nubwa bagize umubare munini w’abaturage

Etiyopiya ni igihugu kigizwe n’umubare munini w’abakirisitu ariko ntibibabuza gukorerwa akarengane nubwo aribo bagize umubare munini.

Abantu benshi ntabwo bazi ko Etiyopiya iza ku mwanya wa 18 mu bihugu birimo akarengane gakorerwa abakiristu ku isi, urutonde ruzaho ibihugu 50 bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu. Ariko nubwo bimeze gutyo Etiyopiya ni igihugu kigizwe n’umubare munini w’abakirisitu dore ko muri miriyoni 63.8 zigize abaturage bose abenshi ari abakirisitu.

Zimwe mu mpamvu akarengane gakomeza kwiyongera harimo impamvu nyinshi, imwe muri zo ni itorero ry’aba Orthodoxe rirenganya andi matorero ya gikirisitu yamamaza ubutumwa butandukanye n’ubwabo ndetse n’amategeko ya Guverinoma azitira uburenganzira bwo kwisanzura kw’itangazamakuru n’indi miryango itandukanye bigaha imbaraga intagondwa z’abayisilamu gucengeza amatwara ya isilamu.

Izi ntagondwa z’abayisilamu zibasira abakirisitu, ndetse biragora ko abakirisitu bagendagenda mu duce tumwe na tumwe dutuwe n’abayisilamu benshi kuko bahita babagirira nabi, ndetse aka karengane kagaragara mu miryango iyo umwe ahindutse umukirisitu aba azi neza ko ashobora kwicwa.

Aka karengane gakorerwa mu miryango kagaragaye k’umubyeyi umwe witwa Workitu, nyuma yo gukizwa ku myaka 50 agahinduka umukirisitu buri munsi yakubitwaga n’umugabo we, ndetse rimwe na rimwe n’abaturanyi bakamuhohotera. Workitu yaje kubibwira abayobozi b’Itorero bamugira inama yo kubibwira ubuyobozi, ariko nyuma y’ibyumweru bike yaje gukubitwa n’umugabo we afatanije n’umuturanyi we baramwica.

Workitu yari akijijwe wenyine mu muryango we wenyine ariko nyuma yo kwicwa n’umugabo we afatanyije n’umuturanyi we ibintu byarahindutse, abahungu be 2 bahise bafata icyemezo cyo kuba abakirisitu, icyemezo bafashe bishimye ndetse babone n’ingaruka kizabagiraho.

Malachie@agakiza.org