Ese wari uziko Imana yaguhaye umuhamagaro wihariye ?-Bishop Dr Fidel Masengo

Abefeso 4:11 – Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha. Iyi usomye Inzandiko za Paholo usangamo impuguro zikomeye […]

Iyi usomye Inzandiko za Paholo usangamo impuguro zikomeye cyane zigaragaza imirimo ikorwa munzu y’Imana ndetse n’abayishinzwe.

Nifuje ko tuganira ku rwandiko Paholo yandikiye Itorero ry’ abefeso yerekana imihamagaro itanu ikorera mu itorero:

1. Intumwa: (Abefeso 4:11; 1 Cor. 12:28) Ijambo intumwa riva mu ijambo ry’ikigiriki apostolos risobanurwa uwoherejwe. Intumwa n’umuntu Imana ituma ikamuha ubutumwa ndetse naho abujyana kugirango yagure ubwami bw’Imana haba ari ugutangiza amatorero cyangwa ibindi bikorwa by’ ubwami bw’Imana ndetse no gushyiraho amahame (doctrine) y’ubwami bw’Imana. Benshi mu biyita intumwa ubu umuntu ya kwibaza niba koko baba batumwe. Kuko harababyiyita nta n’Itorero barashinga na rimwe ndetse nta na doctrine bafite ihamye kd isobanutse. Hari aho kuba intumwa bifatwa nk’urwego (grade) yo hejuru mu bakozi b’Imana ariko siko ijambo ry’Imana rivuga. Ntabwo Intumwa ari mukuru wa Pastor cg w’umuvugabutumwa! Kuvuga ko Pastor ukoze neza azamuka mu ntera akaba intumwa ni nko kugeranya abaforomo n’aba dentists. Iyi mirimo iratandukanye!

2. Abahanuzi : (Abaroma. 12:6; 1 Cor. 14:10; Abafeso 4:11). Uyu n’umuhamagaro ubereyeho kubwira abantu icyo Imana ibashakaho hanyuma bigatuma iyi mpano izana guhugura, kungura, ikanakuza itorero rya kristo. Ikibabaje n’uko abahanuzi benshi bariho ubu ari abantu badafite guhugura mu ijambo ahubwo bakoresha amarangamutima. Umuhanuzi ntabwo ari umuntu muto. Arakomeye cyane. Ni abantu batakagombye gutekereza ko bakomera aruko babaye abashumba cg intumwa. Basanzwe bakomeye. Ntibisaba kwihisha mu wundi muhamagaro kugirango bakomere.

3. Abigisha: Abaroma. (12:7; 1 Cor. 12:28; abefeso 4:11). Abigisha babereyeho kwigisha abandi ukuri kuri mu ijambo ry’Imana kugirango basobanukirwe kandi bagere ku kigero cy’ubukure. Aba bakorera mu Itorero kandi bafasha abakristo gukura mu bumenyi bw’ijambo. Ni abakozi bagomba kubahwa cyane! Gukomera kwabo ntibakugezwaho no guhindura umuhamagaro. Benshi bafite uyu muhamagaro baterwa ipfunwe n’uko batagizwe abashumba cg intumwa ariko siko byakabaye.

4. Abavugabutumwa: ( Abefeso 4:11) : Uyu ni umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugirango abantu bizere kandi bakizwe ibyaha byabo. Aba bakorera cyane hanze y’Itorero ariko bazana abo bahinduye mu Itorero kugirango barerwe. Mu bihugu byinshi byo muri Africa uyu muhamagaro bawufata nk’umuhamagaro umuntu atangiraaho. Bigasa nk’aho umuvugabutumwa wizewe agirwa umushumba byakomeza akaba intumwa! Mu mahanga uyu ni umurimo ukomeye abakozi b’Imana tuzi nka ba Bonke…bakora nta pfunwe. Izi ministries zose z’ivugabutumwa ni aha ziri! Kubyita bito, kubipfobya n’ukutabimenya!

5. Abungeri: (Abefeso. 4:11). Aba ni abo Imana yashyiriyeho kurera, kurinda, kuyobora no kugaburira umukumbi wa Kristo. Aba bagereranwa n’ ababyeyi mu mwuka. Nibo banarera indi mihamagaro yose. Ntabwo ari bakuru b’abavugabutumwa cg barumuna b’intumwa!

Nk’uko Pawulo yabivuze, iyi mihamagaro ibereyeho kugirango itume itorero rituganyirizwa gukora umurimo w’Imana kandi rikure rigere ku kigero cya Kristo.

Icyampa abantu bakareba ubwami bw’Imana aho kureba amazina y’imihamagaro! Igikomeye ntabwo ari izina ufite ni Ubwami ukorera!

Muri byose namenye ko buri wese agomba gukorera mu muhamagaro we! Niho umugisha wawe uri! Imana ntizagushimira izina wiyise cg bakwise. Izagushimira ibikorwa wakoze mu muhamagaro yaguhaye.

Bishop Dr Fidel Masengo