Ese wari uzi ko mu gakiza harimo inyungu?

Ese wari uzi ko mu gakiza harimo inyungu?

1. Ibyaha byawe byarababariwe: Abakolosayi 1 : 13-14, Bibiliya iravuga Ngo niwe wadukijije ubutware bw’ umwijima, adukuramo akatujyana mu bwami bw ‘umwana we akunda.

2.Dufite ubugingo buhoraho, soma Yohanna wa 1 ,5 : 20 kandi
tuzi Yuko umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, Ngo tumenye iy’ ukuri ;
kuko turi mu mwana wayo Yesu kristo.iyo niyo Mana y’ ukuri n’ubugingo buhoraho.

Twakwibaza tuti ubugingo buhoraho buboneka he cyangwa se ni gute umuntu yakira ubugingo buhoraho ? igisubizo turagisanga muri Yohanna wa 1, 5 :11-
13.haravuga ngo kandi uko guhamya ni uku :ni uko Imana yaduhaye ubugingo
buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo.ufite uwo mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite umwana w’Imana nta bugingo afite

Noneho se dukurikije iyi mirongo Yohana6 :40 na yohana11 :25,

3.Kristo azakora iki ku munsi w’imperuka uramutse warapfuye? Bibiliya iravuga ngo kuko icyo Data ashaka ari iki :ni kugira ngo umuntu wese witegereza umwana
akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho ;nanjye nzamuzure ku munsi w’ imperuka. 11 : 25 hakavuga ngo Yesu aramubwira ati ‘’ ni njye kuzuka n’ ubugingo, unyizera n’
aho yaba yarapfuyeazabaho,kandi umuntu wese uriho unyizera ntazapfa iteka
ryose.

4.Wabaye umwana w’Imana : soma Yohana1 ,12-13 haravuga ngo icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana . abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa ubushake bw’ umubiri, cyangwa n’ubushake bw’ umugabo, ahubwo babyawe n’ Imana. Icyo bigusaba rero ni ukwizera ubundi ukaba umwana w’ Imana, abataramwizera rero ntago ari abana b’Imana
ariko n’abantu bayo.

5.Watangiye ubugingo bushya kandi bushimishije kuva kristo aba muri wowe:soma Yohana 10:10 haravuga ngo umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwica kwiba no kurimbura ariko njye nazanywe no kugirango zibone ubugingo kandi
bwinshi. Abakorinto ba 2 5 :17 naho hatubwira ko iyo umuntu ari muri kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize.Dore byose biba bihindutse bishya.

6.Wabohowe imbaga za satani kandi uri mu mutekano muri Kristo Yesu: Abakorosayi1 :12-14 mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’ abera umurage wo mu mucyo,1Yohana 4 :4 Yohana haravuga ngo bana bato muri ab’ Imana kandi babandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’ isi,. Muvandimwe usoma icyi kigisho ugerageze kwibaza iki kibazo.ese ubugingo bwawe burihe muri iki
gihe ? n’iki cyashobora kutuvuvunura mu kuboko kw’ Imana, se w’umwami wacu Yesu kristo

Topevangelique