Ese wabatijwe uwuhe mubatizo ?

Ibyakozwe n’Intumwa 19:3-6

"Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?” Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.” Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu. Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.

Dusomye mu gitabo (1Abakorinto 16:8) hari ibintu byatumye Pawulo atinda muri Efeso Bigeze kuri 3:

-  Kurwanya imbaraga za Dimitiriyo wakoraga ibigiwamana (Aruteme) akayobya abantu bo muri Efeso ( Ibyakozwe n’Intumwa 19:21-40)

-  Inzererezi zo mu bayuda zirukanaga abadayimoni mw’izina rya YESU zumvanye Pawulo harimwo n’abahungu 7 ba sikewa umwe mu batambyi, kandi no muri ino minsi hari abantu bakoresha izindi mbaraga bakirukana abadayimoni babikoresha izina rya Yesu tugenzure (Ibyakozwe n’Intumwa 19:13)

-  Abigishwa ba Yohana bari bamaze igihe barabatijwe umubatizo wa Yohana gusa batazi umubatizo w’Umwuka wera.

Dutinze kuri hano ha gatatu tugeze mu minsi aho abantu bameze nk’aba bigishwa ba Yohana, urebye bumvise Ubutumwa kera kuko Yohana yari integuza y’Umwami Yesu Kristo, muri make bamaze igihe, bafite uburambe muby’agakiza ariko batazi umubatizo w’Umwuka wera. Muri make babatijwe uwa Yohana gusa wo kwihana no Kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.

Pawulo yakundaga kuvuga Umwuka wera cyane, avuga ko ari ikimenyetso Imana iha abantu yemeye cyangwa akawita na none ingwate y’ubugingo buhoraho.

Ntabwo abantu muri iyi minsi bazi agaciro kawo bumva ko ari ibisanzwe ari nayo mpamvu batakigira inyota yo kuwushaka no kwifuza kuwubatizwamo, ariko nyamara ukurikije uko isi igenda ihinduka twari dukwiye kugwiza imbaraga z’Umwuka wera zitubashisha gukomeza kuyikirizwamo. Dukwiye gushaka imbaraga z’Umwuka wera twifashishe kurushaho gusaba n’Imana.

Byashoboka ko waba warabwirijwe inzira ya Yesu Kristo, ushobora no kuba wagira umwete mwinshi wo kuvuga ibya Yesu ariko utazi iby’Umwaka wera nkuko Apollo yabikoraga (Ibyakozwe n’Intumwa 18:25) ariko Imana ishimwe ko yahagurikije umuryango mwiza wa Akwila na Purisikila ngo bamusobanurire (Ibyakozwe n’Intumwa 18:26)

Abantu bose intumwa zabwirizaga zabasabiraga Imana ko ibasukira ku Mwukawera, uhereye ku bantu bo muri Samariya Filipo yabwirije (Ibyakozwe n’intumwa 8:14), kwa Koroneriyo Petero yarababwirije buzura Umwuka wera (Ibyakozwe n’Intumwa 10:44).

Bavuga indimi nshya, naho umumaro wo kuzura Umwuka wera atari ukuvuga mu ndimi gusa ariko ni kimwe mu bimenyetso byuko Umuntu yuzuye Umwukawera nkuko tubibona aho abantu bagiye bawuzura.

Uhereye kuri Pentekoti (Ibyakozwe n’Intumwa 2:4,1 9:6) kuvuga mu ndimi ni imwe mu mpano duhabwa n’Imana nk’uko habaho Impano nyinshi.

Ese wowe wabatijwe mubatizo wuhe muriyi ?

Dusenge Mwami Yesu turagushimiye ko watanze Umwuka wera mwinshi utamugeze,kandi warawudusezeranyije ,twuzurize Isezerano mu izina rya Yesuy, Amen

Muhabwe Umugisha mwinshi .

src: Social media