Ese waba wibuka icyo Imana yakuvuzeho?

Ntuzi icyo Uwiteka yakuvuzeho njyewe nawe ,akabibwira Mose umuntu w’Imana turi I Kadeshi y’I Baruneya? (Yosuwa 14:6b). Aya ni amagambo yavuzwe na Karebu mwene Yefune w’Umukeza, nyuma y’imyaka 45, uhereye aho yumviye icyo Uwiteka amuvuzeho, ubwo yabazaga Yosuwa wari warazunguye Mose, ngo ayobore ubwoko bw’Abisiraheli, akaba yaramwibutsaga aho Uwiteka yirahiye akabwira Mose ati: “Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko y’uko nzabatuzamo, kereka Karebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni, ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo nibo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze” (Yosuwa 14:30).

Aba bagabo Karebu na Yosuwa twavuze haruguru, ni abantu barwanye ishyaka cyane ryo gukomeza imitima y’Abisiraheli, bakabaremamo ibyiringiro by’uko niba Imana ibishimira, ari nta kabuza bazabona amahoro ko ndetse bazanagera mu gihugu basezeranijwe, nk’uko bigaragara muri kiriya gice cya 14. Ibi byanagaragaye ubwo bajyanaga n’abandi batasi gutata igihugu cy’I Kanani maze bo bazana inkuru ikomeza ubu bwoko bw’Imana mu gihe abandi babacaga intege.

Iri shyaka ryabo rero niryo ryatumye Imana ibishimira ibaha uyu murage udasanzwe wo kuzagera mu gihugu cy’isezerano, yabimwibutsaga kuko mu rugendo bakoze harimo intambara, ibibazo, ubukene, inzara n’ibindi ariko kuko hari icyo bari baravuganye n’Imana bagakomera bakageza igihe basohora I Kanani amahoro.

Bavandimwe biragara ko kugira ibyo wasezeranijwe n’Imana bigira umumaro mwinshi: Birinda urupfu, bitera kurama, bihesha umugisha, birinda ubwoba, kunesha, bisubizamo umuntu ibyiringiro iyo ageze ahakomeye, bituma ibitashobokaga bishoboka ndetse bituma ushobora ibyananiye abandi.

Birerekana kandi ko rero aba ari byiza guha agaciro ibyakuvuzeho, niba ntabyo usanzwe uzi ukagerageza kwegera Imana, ukagira inyota yo kumenya icyo Imana ikuvugaho kuko umumaro byagiriye abandi nawe ntibyakugwa nabi, nabibutsa ko uretse iri sezerano twavuze haruguru ko hari abandi benshi bagiye bavugwaho n’Uwiteka nka Abulahamu n’umugore we Sara bari barabuze urubyaro, Imana ikabasezeranya ko bazaba ba sekuruza b’amahanga, Mariya wabwiwe ko azabyara umukiza, Dawidi wabaye umwami n’ abandi.

Ntibyoroshye kubandika bose abo Bibiriya ivuga bagiye babika ibyavuzwe n’Imana bakabigendana kugeza bisokoye, kuko ari benshi, ahubwo twakwanzura tugendeye ku ijambo riboneka muri 2Petero 1:19 ngo “Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho kuko rimeze nk’itababaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro ikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mutima yanyu”.

Gusa na none bisaba gusenga cyane kuko ibyo uzumva byose ubwirwa ntibisobanura ko bivuye ku Mana, ndetse n’iyo wakwizera ko buyiturutseho, uzitonde kuko hari igihe imvugo yayo idahura n’iyacu, hato utazabwisobanura uko ubwishakiye (2Petero 1:20), maze ku bw’ubuhanuzi bwaguhanuriwe bukavuga ibyawe, buzagutere imbaraga zo kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza (1Timoteyo 1:18).