Ese waba uzi umuhanga w’akataraboneka mu Ijambo ry’Imana?

Hari ho abantu bitwa abahanga mu ijambo ry ‘Imana kandi koko wabumva babwiriza ukumva ni ukuri ndetse ibyo bavuga babizi neza nta gushidikanya, babisobanura neza ukaba wagira ngo ni bo babyanditse muri Bibiliya. Mu nsengero bakunze kuvuga ngo : « Runaka afite amavuta menshi », yatumirwa mu giterane ugasanga abantu babuze aho bahagarara kubera gukunda inyigisho ze.

Ibyo bintu ni byiza rwose Imana irabishima ndetse iyaba hari habonetse benshi babikora neza itorero ry’Imana rikunguka. Ikibazo ni kimwe, hari igihe usanga mu gihe abantu bari gukoma mu mashyi, Yesu we ari kurira, icyo gihe na satani nta cyo biba bimutwaye kidasanzwe, kuko satani ntafite ikibazo cy’umubare w’abantu bari mu ruserngero, cyangwa n’ikigero cyo gufashwa kwabo, ikimubangamiye ni icyo kuba mu rusengero bimariye abantu mu buzima bwabo.

Hari abandi bazi kwandika neza ku buryo yandika ibitekerezo bye cyangwa idirimbo ikamamara cyane abantu bakayikunda ukumva ni umuhanga. Ndetse nawe bavuga ko afite amavuta. Ibyo nabyo ntacyo ni byiza ku Mana kandi ni byiza ko abantu babona umugisha kubw’ibihangano byanditse neza ndetse birimbitse neza.

Ariko naratangaye, uzi ko satani ibyo bitamukanga? Ntabwo bimuraje inshinga rwose ko abantu bakora neza iby’impano zabo, ndetse bakamamara bakaba ibirangirire. Ahubwo nawe ibyo bihangano arabikoresha, kuko hari henshi mu tubyiniro (Boite de nuit) usanga abasinzi n’indaya bari kubyina izo ndirimbo zitwa iz’Imana.

Umuntu umaze kuba ikirangirire iyo atubakiye ku musingi muzima w’ijambo ry’Imana satani aramukoresha akagusha umubare munini w’abakijijwe kandi mu buryo bw’ibanga, kandi ntibimubuza gukomeza gukoresha impano ye, hari n’ubwo muri bamwe bamukomera amashyi haba hari mo abo bakorana ibyaha.

Niyo mpamvu usanga abantu bagerageza kubaho ubuzima bw’ijambo ry’Imana bakunze guhura n’ibibazoo byinshi. Barakena, baratukwa, isi ntibemera, yewe n’abitwa Benese barabarwanya ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, ariko niba ari uko ubayeho ntugacike intege Yesu yabiteguje abazamukurikira ko bizababaho, ariko ni abanyamahirwe. Matayo 5 :11 ; 1Petero 4 :19

Satani ntabwo ahangayikishijwe n’ubushobozi umuntu afite mu byo avuga cyangwa akora mu rusengero ntihakagire uwishuka, ashobora kukurwanya ariko burya aba azi impamvu. Naho ibitangaza byaba bikamamara ku isi yose ntabwo satani ahomba, ahubwo nawe ashobora kuza akavangamo n’ibye kugirango uri gukoreshwa abone abafana benshi maze umutego we (satani) uzafatire benshi icyarimwe.

Dore ikibujije amahoro satani, ahangayikishijwe cyane n’imibereho ya gikirisito ya buri wese nyuma yo kuva mu rusengero. Iyo abona ubuzima bwawe butamubangamiye ashobora kukureka ukabwiriza neza abantu bagafashwa, ariko agakomeza izamu ryo kubuza abantu gukora ibyo babwirizwa ahereye k’uwabibwirije.

Ni nde wari wumva na rimwe umuyobozi w’itorero runaka yigisha ko kugira amakimbirane byemewe ku mukirisitu ? Ariko uzakurikirane imibereho ya benshi mu bayobora amadini uzasanga kubwiriza ibintu no kubibamo bitandukanye. Imanza mu bitwa abakozi b’Imana ziragwiriye, ubugambanyi amahari n’urugomo, ubujura n’inzangano, ubusinzi n’ubusambanyi, kandi ibyo ni byo babwiriza abantu kureka buri munsi ndetse bakanabibahanira.

Nta muririmbyi n’umwe wari waririmba mu rusengero ko gusambana byemewe bose baba bawira abakirisitu bati : « Imana izabahana, muzahura n’ingorane kubera ubusambanyi » kandi koko ni byo abasambanyi nibatihana Imana izabahana. Igitangaje muri barya babiririmba hashobora kubonekamo ababiririmba bavuye gusambana cyangwa bafite gahunda yo gusohoka bajya gusambana.

Umuhanga w’ijambo ry’Imana si uzi kuvuga neza ku buryo abantu bakoma mu mashyi, si uwasomye byinshi ku buryo imirongo yose ayizi mu mutwe, si uzi gusobanura neza ku buryo umwumva wese anyurwa, ibyo byose ni byiza ariko si ko kuba umuhanga mu ijambo ry’Imana, si n’ibyo kwiratwa igihe bidahindura nyirabyo.

Dore icyo Bibiliya ivuga : « Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga ? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. Yakobo 3 :13
Niba uzi imirongo myinshi yo muri Bibiliya, ndetse ukaba unayisobanura abantu bose bakakwemera ndetse bakagukunda bakanakubaha, ariko ukaba utabaho ubuzima busa n’ibyo ubwiriza uri umuswa wo kubabarirwa.

Ariko niba utazi gufata mu mutwe cyane n’ibyo wasomye ntubyibuke byose ariko bikeya wibuka ukabaho ubuzima buhuye nabyo, uri umuhanga cyane Imana irakwemera ndetse ku munsi w’urubanza nta teka uzacirwaho.

Umuhanga mu ijambo ry’Imana rero ni urikura mu nyuguti no mu magambo akarishyira mu buzima bwe ku giti cye akabona kubibwira abandi.

Mbere yo gutekereza ko indirimbo ugiye kuririmba cyangwa ijambo ugiye kuvuga rigira abo rihindura banza ugenzure urebe aho rigeze riguhindura wowe ubwawe, noneho ibyo uvuga bibe ari ubuhamya bwawe, ku buryo Imana isanishije ibyo ubwiriza abandi n’imibereho yawe yasanga bihura neza.

Tangira witoze kubaho ubuzima bw’ijambo ry’Imana, nushake uzavuge bikeya ukore byinshi abantu bazareba ingeso zawe bahereko bizere Imana yawe. Uzabona umugisha mwinsi ku Mana kuruta abirirwa bavuga kandi abo babwiriza ari nabo batuma badakizwa!

Niyondora Vedaste [email protected]