Ese uwo mwashakanye umusengera ute iyo hagize ibyo mutumvikana?

“Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mum’umutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye!” Zaburi 66: 18

Ikibazo gikuru abashakanye bifuza gusengera urugo rwabo bahura nacyo, havuyeho icyo kubura umwanya, n’ukujya imbere y’Imana batunganye, bejejwe. Umuntu agomba kujya imbere y’Imana afite umutima utamucira urubanza kugira ngo abe yategereza ibisubizo bizima kandi byuzuye.

Ubaye ufite inzika k’umutima, umujinya, umushiha, kutababarira n’izindi kamere zitanezeza Imana harimo kutihana, gusenga kwawe kwabona igisubizo bigoranye ndetse ntanicyo kwabona! Ariko ubashije guha Imana ayo maranga mutima yawe yose uko yakabaye, ukajya imbere yayo gusengera urugo rwawe umutima utagucira urubanza, ntayindi nzitizi nimwe yabuza Imana guhindura amateka yarwo ikarukiza imitego y’umwanzi satani yose.

Ahanini amasengesho tumenyereye abashakanye basengerana ateye atya: “umurinde Mwami”; “urengere urugo rwacu”; ariko cyane “umuhindure Mwami”! M’ukubana kw’abashakanye hagaragaramo byinshi bigoranye kwakira bitewe n’uko buri umwe aba yumva mugenzi we har’uko yakagombye kuba ateye bimunyuze hanyuma bitagend’uko abyifuza bikazana impaka n’intonganya nyinshi.
Abarokore bo rero iyo byanze nkuko nguko, kuko batojwe kwereka Imana ibibaruhije byose bahita babiterura uko byakabaye bakajyana ikirego imbere yayo bayibwira ibyo bifuza ko ibahindurira.

Ibyo twibwira rero, bihabanye cyane nibyo Imana yibwira, akenshi uzasanga ishaka kubanza ikagukoraho wowe ubwawe wareze. Umutima wawe ugomba kubanza gutozwa kwihana, kubabarira, guca bugufi, kwitonda no gukunda mugenzi wawe uko bikwiriye mbere y’uko igira icyo ikora kubindi. Imana izi neza aho intege nke zacu ziba, izi ibigomba gutunganywa muri twe, ntabwo biyiruhije kumenya imyifatire yacu mibi, ndetse nibyo twitoje bitari byiza byatuma ugushaka kwayo kudasohora kuri twe!

Ntabwo byoroheye umuntu gusengera mugenzi we kandi we yumva ariwe ufite ukuri, yababaye, yarenganye…, nujya gusenga muzakorana n’Imana ikiganiro kimeze gitya:

- Wowe: Mana urareba ukuntu ateye (uko ameze)?
- Imana: Urareba uko umeze wowe?
- Wowe: Mana ushaka kumbwira ko haribyo ushaka guhindura no k’uruhande rwanjye?
- Imana: Byinshi cyane, urashaka kubyumva mbikubwire?
- Wowe: uuunnnh…yeego
- Imana: Wowe uzambwire niwumva witeguye kubyumva mbikubwire
- Wowe: Kuki se Mana ari njye ushaka guhindura?Nakubwiraga ko ariwe ufite ikibazo, niwe ugomba guhinduka tukabana amahoro
- Imana: Ikibazo s’uwugomba guhinduka, ikibazo ninde uri bufate iyambere guhinduka?
- Wowe: Ariko Mana ibi ntabwo bitunganye, ntabwo biri mukuri!
- Imana: Sinigeze mbabwira ko ubuzima buzabatunganira, nababwiye ko ari njye w’ukuri utunganye!
- Wowe: Noone see…
- Imana: Niko biri, hagomba kugira umwe muri mwe ubanza guhinduka
- Wowe: Aarikoo…
- Imana: Urumva bifite agaciro kangan’iki mu mu gambi wo kurinda urugo rwawe gusenyuka?
- Wowe: Kanini cyane Mana, ntakindi kibirushije agaciro!
- Imana: Emera rero tuguhereho abe ari wowe ubanza guhinduka
- Wowe: Mana basi ngaho mfasha kubyakira
- Imana: Uguhitamo n’ukwawe!
- Wowe: None se mana, ngomba guhora musengera nubwo we atabyitaho nawe ngo ansengere?
- Imana: Cyaane rwose
- Wowe: Ariko ntabwooo….yego, yego nibutse, ntabwo ubuzima butunganye; ni wowe gusa Mana utunganye! Ntakundi ndemeye ariko birababaza….ngaho mpindura uko ushaka.

Nibyo kwiyanga birababaza, cyane iyo uzi neza ko mugenzi wawe akeneye impinduka nyinshi kukurusha, ariko bene uyu mubabaro uganisha k’ubuzima bwuzuye, bitanyuze muriyo nzira byaba bibi bikaba byaganisha no ku gutana kw’abashakanye! Imana ishoboye kuzura urugo rwapfuye, niyo rwaba rwaranutse kera! Ariko biradusaba guca bugufi, tukitanga tukaba m’ugushaka kwayo, tubabarirana, tworoherana, turwa neza kandi dukundisha abo twashakanye umutima wose. Imana ibidufashemo, Amen.