Ese uri mu Itorero rya Kristo cyangwa usengera mu idini gusa? Pastor Desire

Itorero ry’ ukuri ni ryo rigaragaza ubwami bw’ Imana muri iki gihe. Nk’ uko Peter Beyerhaus yavuze: “Itorero ni umuryango w’ abacunguwe, kandi ni umuryango ucungura” Itorero ni intumwa y’ Imana mu isi umuhuza Imana inyuramo ngo yo ubwayo yigaragarize isi. Imana nta wundi muryango ifite uyihagarariye mu isi wo gucungura.

Itorero ribyarwa no kubwiriza ubutumwa. Abantu bumva ubutumwa bwa Kristo bubwirizwa, bubahamagara ngo bave mu byaha byabo maze bizere Kristo we mucunguzi wabo umwe rukumbi(Abaroma 10:8-13) Umwuka wera abemeza ko ibyo babikeneye, nuko bakihana kandi bagahinduka bakizera Kristo nk’ umukiza. Imana ibabarira ibyaha byabo, nuko Umwuka Wera akabahindura bashya mu Mwuka nuko bakabyarwa n’ Umwuka ubwa kabiri (Yohana 3:5). Kubatizwa mu mazi bikurikiraho nk’ ubuhamya bugaragara bw’ impinduka yabaye mu muntu w’ imbere. Abo bantu bihannye kubera icyo gikorwa cyo guhindurwa mushya, baba ingingo z’ umubiri wa Kristo, niwo torero rye ( Galat 3:26-29, 1 Abakor. 12:13)

Ubwo igikurikira ni uko umuntu aba urugingo rw’ Itorero ry’ ukuri kubera uwo murimo w’ Umwuka wamubayeho. Abantu ntabwo bavuka ari abakristo, nubwo baba bavukiye mu miryango ya gikristo. Kubatizwa no kwifatanya n’ itorero bihindura umuntu kuba urugingo rw’ umuryango ugaragarira amaso w’Abakristo, ariko ibyo bigomba guherekezwa n’ umurimo wo mu mwuka ngo umuntu abe urugingo ruzima rw’ itorero ry’ Umwuka,niryo mubiri wa Kristo.

Itorero ryavuye ku Mana ariko rikaba riri ahantu hameze nko mu banyamahanga. Itorero riri mu isi ariko ntabwo ari iry’ isi(Yohana 17:16). Ni iyihe mpamvu ituma Imana igumisha itorero mu isi? Umurimo itorero ryashinzwe ni uwuhe? Ryakagombye gukora iyihe mirimo?

Bibiliya yigisha ko Itorero riri mu isi ngo risohoze imirimo y’ ubwoko butatu:

1.Itorero ni ubutunzi bwite bw’ Imana yishimira. Umurimo w’ Itorero ni ugukorera Imana no kuyiha ikuzo, kuyiramya mu Mwuka no mu kuri (Abefeso 1:18; 5:25-27; Ibyak. 13:2; Yoh. 4:23-24)

2. Hanyuma itorero rifite umurimo urebana naryo wo kubaka no gutunganya ingingo zaryo, nuko ibyo bigakomeza Itorero hamwe no kuryubaka (Abef. 4:11-16; Abak 12:1-19; Abar. 12:3-16)

3. Itorero rifite inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ ubwami ku bantu bazimiye, n’ iyo kuba umuhamya w’ imbaraga w’ubwo butumwa(Ibyak. 1:8;Mat 28:18-20;Luk. 24:47), kubw’ ibyo Itorero rigakura mu mubare.

Imbaraga z’ ubutumwa bwiza mu murimo w’ Itorero zareberwa mu magambo ya Yesu yo muri iyi Nshingano ikomeye: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’ Umwana n’ Umwuka Wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” (Mat 28:18-20). Bigaragara ko umurimo mukuru w’ Itorero ugomba kuba uwo kubwiriza ubutumwa, kugera ku bagabo n’abagore bataramenya ubutumwa bwiza, bakazanwa mu bwami bw’ Imana. Muri ubwo buryo Itorero rikora umurimo waryo wo kuba intumwa y’ Imana mu murimo wo mu isi wo gucungura (2Abak. 5:18-20). Muri ubwo buryo Itorero risohoza inshingano zaryo z’ ubwoko butatu kuramya Imana, kwikomeza mu kwizera, no kubwiriza ubutumwa abazimiye.

Amateka y’ Itorero rya mbere nk’ uko yanditswe mu gitabo cy’ ibyakozwe ashimangira umumaro wo kwita ku kubwiriza ubutumwa. Umwuka wera akimara gusukwa ku munsi wa Pentekote, batangiye umurimo ukomeye wo kugera kubatarihana, maze ingaruka iba ibihumbi by’ abihanye mu mezi makeye ya mbere yo kubaho kw’ itorero. Itorero ry’i Yerusalemu ryaragutse riva ku gicumbi caryo rigera I Samaliya, Antiyokiya, I Damasiko no mu yindi mirwa. Ubwo itorero rya Antiyokiya naryo ryohereje Abamisiyoneri ba mbere mu mahanga Barinaba na Pawulo batangiza gahunda ikomeye mu itorero rya mbere yo kujyana ubutumwa.

Kuva umunsi wakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwawe winjiye mu Itorero ry’ Imana ritagaragara ariko na none ukwiye kuba ufite itorero rikurera nkuko buri wese agira umuryango avukamo. Ubutaha tuzabagezaho amateka y’ itorero rya mbere ry’intumwa… Ibindi wabisanga kuri www.agakiza.org