Ese ujya wibuka ko umunsi umwe impanda izavuga abera bagataha?

“ Kuko Umwami ubwe azaza ,amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo, nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero, tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1 Abatesalonike 4:16-17

Iyi mpanda ni nk’ifirimbi izavuzwa mu rwego rwo guhamagara itorero cyangwa se abakijijwe ngo bazamuke bajye gusanganira Umwami Yesu mu bicu, kandi igitangaje ,nuko abazayumva ari abantu bakijijwe gusa, cyangwa se mu yandi magambo, n’abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, ndetse bakemera ko abahindura bakaba ibyaremwe bishya. Abo bantu, ngo bamwe bazaba barasinziriye mu gitaka, cyangwa se barapfuye nkuko dukunze kubyita, uretse ko ku bantu bavuyemo umwuka barakijijwe, mu kirokore tuvuga ko baba basinziriye, kuko tuba twumva, impanda y’Imana ishobora kuvuga isaha iyo ariyo yose agakanguka. Imana ishimwe cyane.

Pawulo rero arandika ngo iyo mpanda nivuga , abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka ngo hanyuma abazaba bakiriho bahindutse ibyaremwe bishya nabo bahereko bazamuranwe nabo mu bicu gusanganira Umwami mu kirere!!! Imana ishimwe
Nkuko twizera ko ibyanditswe muri Bibiliya byose byahumetswe n’Imana, niko nanjye nizera ko iyi mpanda y’imperuka izavuga, kandi ngasenga nsaba Imana ngo nanjye nzayumve kandi Imana izabimfashamo!

Hari agatabo nigeze gusoma kitwa impanda y’imperuka, kanteye gutekereza ko nari nkwiriye kujya mpora niteguye kugirango ntazatungurwa. Umwanditsi wako gatabo yavuze ukuntu yarose ngo iyo mpanda yavuze , abona ukuntu abantu bibwiraga ko bahindutse batarahindutse basigaye batayumvise , bakaza kwisanga abandi bantu bagiye gusanganira Umwami bo basigaye, kandi ngo ibyo bintu byabereye mu isi hose kuko tuzi neza ko itorero rya Kristo riri mu isi hose, impinja ngo zavuye mu nda za ba mama wazo, abana bato bagiye, abakijijiwe neza bagiye….ngo yabonaga ari igihe cy’umubabaro kuko ngo abari basigaye bamwe bafataga abapasitori mu ijosi ngo bakabaziza ko batigeze bababwiza ukuri ko impanda y’Imana izavuga.

Aha navuga ko hari insengero nyinshi muri iki gihe utakumvamo ijambo kwihana ibyaha, cyangwa se kuba icyaremwe gishya, ahubwo bivugira iby’imigisha gusa, ibyo kuba abatunzi abandi amasaha yose y’amateraniro agashira barimo kuririmba indirimbo zo kuramya.

Hari ahantu nasengeye mbabera umushyitsi nuko baratubwira ngo mu ijuru abamarayika birirwa baramya Imana amasaha 24 /24 ngo none natwe dukwiriye gutangira kubyitoza tukiri mu isi! Si uko kuramya Imana ari bibi, ariko abantu bakwiriye no kwigishwa ko mu ijuru umuntu adapfa kujyayo gusa, kuko yaririmbye, ahubwo hari ibibanziriza kuramya Imana. Imana itugirire neza.

Icyampa njyewe nawe twumvise ijambo ry’Imana tugashobozwa guhora twiteguye maze tukazasanganira Umwami mu bicu.
Ibihe byiza