Ese nyuma yo gukizwa hakurikiraho iki? Alice

Ni byiza ko nakijijwe, nibyiza ko wakijijwe/ wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Hanyuma se ? Iki ni ikibazo nakwibaza nawe ukakibaza. Mbese iyo umuntu abonye akazi ahantu, baba bakamuhereye iki?

“Ibisarurwa ni byinshi , ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyiribisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” Matayo 9:37-38

Uko dukizwa, uko tubatiza abantu benshi baza biyongera kuri twebwe, ni ukugirango twinjire mu murima tujye gusarura kandi umurimo ni mugari. Ba sogokuruza barakoze baragenda, bagiye batawurangije natwe turakomeje. Imana ishimwe
Nyuma yo gukizwa, umuntu afata igikoresho akajya mu murima w’Imana gufatanya n’abandi bariyo. Imana ishimwe.

Ese aho mu murima w’Imana bakorayo iki?

Nkuko mu rugo habayo imirimo myinshi kandi itandukanye , niko no mu murima w’Imana bimeze: Mu murima w’Imana bafasha abakene, babwiriza ubutumwa abantu bakava mu byaha, basengera umurimo, basura abarwayi batagira gisura, bavuganira abatagira kivugira, bubaka insengero kugirango abazashaka gukizwa batazagira imbogamizi zo kutagira aho gusengera, batanga amaturo yo gufasha umurimo w’Imana kuko ukenera ibintu byinshi…….. Ni urutonde rurerure ariko buri wese akora akurikije imbaraga ze ndetse n’ikintu yiyumvamo/ yumva akunze kuba yakora.

Ujya wumva wakora iki mu murima/ mu murimo w’Imana?

Ubusanzwe “gukora” ni ikimenyetso cy’uko umuntu ari muzima , atarwaye, atamugaye, adafite ikibazo! Imana idusobanurire .

Ikindi uko umuntu akora , niko arushaho kumenya gukora ( icyuma kidakora kiragimba, kizana ingese, kigeza igihe kitagishobora guca cyangwa gukata).
Ko muhagaze mudafite icyo gukora kandi Umwami Yesu Kristo atanga imirimo, imirimo iri imbere yanyu nk’umurima we, nta mpamvu yo guhagarara, ngo usigare ujya gusenga nabwo rimwe na rimwe umeze nk’indorerezi. Yesu adusobanurire.

Ikijya kidutera imbaraga nuko Umwami wacu ngo adakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu myiza. “ Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe” . Matayo 20:2

“Bugorobye Nyiruruzabibu abwira igisonga cye ati : Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku banyuma ugeze ku bambere” Matayo 201:8
Ikibazo si igihe watangiriye kwinjira mu murimo, igikuru ni ukuba witeguye gukora, kandi akazi siko gasanga umuntu mu rugo, ahubwo umuntu niwe uhaguruka akajya gushaka akazi.Ibihe byiza
Alice