Ese ni ubuhe burere dukwiye guha abana bacu?

Menyereza Umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6)

Ese ni ubuhe burere dusigaye duha abana bacu? Birababaje cyane iyo turebye abana b’iki gihe uko basigaye bitwara nta muco nta kubaha Imana, ababyeyi ntakubaha ababaruta. Kera ababyeyi batozaga abana babo gusenga, gusenga bikaba amwe mu mahame imiryango igenderaho, abana bakubaha abaturanyi inshuti n’abandi.

Muri ino minsi ababyeyi ntibagiha agaciro uburere bw’abana babo, ntibanababonera umwanya, ndetse bya bihe byo gutaramana no gusabana ntibikibaho. Abana bararerwa na Television zo hanze zibatoza iby’isi, abana bararerwa n’abakozi ndetse kuri ubu abakozi bazi abana kurusha ababyeyi bababyaye. Hari naho usanga abana bakunze abakozi kurusha abababyaye kuko batababona.

Kuri iki gihe usanga abana utamubwira ngo akubwire ibyo azi mu ijambo ry’Imana agire icyo akubwira. Nyamara indirimbo zose zibaho azizi mu mutwe abastars bose arabazi, ibitamufitiye umumaro byose nibyo biba mu mutima, mu bwenge no mu bitekerezo. Birababaje cyane. Kera twigishwaga Gatigisimu n’ibindi amategeko y’Imana tukaba tuyazi mu mutwe nubwo wenda tutayubahirizaga yose ariko agatima kakakwibutsa ukumva ugize ubwoba.

None mubyeyi ko ijambo ry’Imana ritubwirako abana ari umwandu duhabwa n’Uwiteka umunsi Uwiteka azakubaza icyo wakoresheje imigisha wahawe uzasubiza iki? Ubu abana baratozwa amoko, ubucakura, amakimbirane n’ibindi. Nkunda umubyeyi Hana cyane yatahuye ibanga ryo kurerera umwana we munzu y’Uwiteka kandi twese tuzi icyo uwo mwana yavuyemo.

Abanyarwanda baravuga ngo igiti kigororwa kikiri gito. Abana barererewe munzu y’Imana bavamo abantu badasanzwe. Babyeyi nitwe kibazo, ikibazo si abana. Yego umwana ashobora kunanirana ariko kuko wamutoje iby’Imana, Imana ntimureka twibuke inkuru z’Umwana w’Ikirara, yaragiye ariko igihe cyarageze agaruka kwa se. Zaburi 34: 12 haravuga ngo bana bato nimuze ndabigisha kubaha Uwiteka. Ijambo ry’Imana kandi muri 3 Yohana 1:4 haravuga ngo ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. Yesu adutabare kandi adushoboze.

Yosuwa nawe yaravuze ngo : njye n’umuryango wanjye tuzakorera Uwiteka. Imana iduhe ubwenge dutoze abana bacu kubaha Uwiteka hanyuma natwe tumukorere n’abacu. Mu kuba mu Mana no kuyikorera harimo imigisha, kandi nibwira ko ntawe utakwifuriza abana be umugisha. Twibuke imigisha iri mu Gukegeka kwa kabiri 28:1-14, nyuma y’iyo migisha muri iki gitabo naho tuhasanga imivumo Gutegeka kwa kabiri 28:15-68

Burya ngo Uwiba aba atoza uwo ahetse. Ese ni uruhe rugero turimo gutoza abana bacu? Ese niki turimo kubigisha? Twibuke ko imivumo yibyo tugenderamo bidatunganye bigera no kurubyaro rwacu ndetse no kubuzukuru bacu. Muze twikubite agashyi tugendere mu Mategeko y’Imana tunabitoze abadukomokaho, kandi Imana izadushyigikira.
Ikindi ntidutinye gucyaha abana, tubarinde ibibarangaza.
Amahoro y’Imana abana natwe.