Ese ni ikihe gisobanuro cy’ukuri cy’umugore w’imico myiza?

”Umugore w’imico myiza ni inde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro” imigani 31:10.

Ndi umwana, ndibuka igihe Papa yari arwaye afite umuriro hagati ya 38o C na 39o C,ubuzima bwose kuri we bwari bwahagaze yikunjakunja hafi ya mamana ati: “ndakonje, ndakonje…”. Kugirango amugabanirize, amworosa ibiringiti ku mugongo. Ndibuka kandi, igihe mama yarwaye afite umuriro mwnshi ndete urenze kure uwo papa yari afite, yakomeje kwihangana akomeza gukorera umuryango we.

Ndashimira abo bagore bose b’imico myiza/ B’UMUTIMA!

Mwigeze mwibaza iki kibazo: Kubera iki iyo abana bababaye BAHITAMO KUVUGA: “Mama” aho kuvuga “Papa”?

Mfite icyo navuga kuri icyo kibazo: abana bitegereza mu buryo batatekereje ukuntu ba mama bita kuri ba papa mugihe batameze neza cyangwa bafite akabazo kandi bakanitegereza ikinyuranyo imyitwarire ya ba papa mugihe ba mama bahuye n’ibibaca intege.Imbere y’ayo mashusho yose, bibaye ku bushake cyangwa batabishaka, igikurikiraho ni uko abana bahamagara ba mama! Indorerwamo y’ibyo rero igaragaza ukuri kw’ibiriho, hafi yacu, tuzengurutswe n’abagore b’imico myiza rimwe na rimwe bihishe mu gicucu cy’umugabo cyangwa cy’igikorwa runaka.

Ese ni ikihe gisobanuro cy’ukuri cy’umugore w’imico myiza?

Umwanditsi John Roos yaranditse ati: “Iyo dutekereza umugore w’imico myiza, dutekereza cyane umugore mwiza kandi uboneye,ucisha make kandi utunganye, umugore udaca inyuma umugabo we ( cg umugore w’indahemuka ku mugabo we) ndetse n’umubyeyi w’intangarugero ku bana be (cg utanga uburere bwiza ku bana be).

Ibyo byose bishobora kuba ari ukuri. Muri icyo gihe, ijambo ry’igiheburayo ryasobanuwe hano ryatanga igisonbanuro gitandukanye gato n’ibyo. Inkoranyamagambo y’ igiheburayo mu gifaransa isobanura iryo jambo nk’imbaraga cyangwa ingabo, ubukire cg kuba maso, imbaraga z’umutima cyangwa ingufu. Mu by’ukuri, ibyo bijya gusobanura kimwe n’ijambo rivuga kongerera ubushobozi igisirikare. Muri make, bibiliya isobanura umugore w’umutima nk’umugore wuzuye mbaraga n’ubushobozi. Agira amahame ahanitse kandi ntatinya kuyaha agaciro no kuyubahiriza. Nk’ingabo, aharanira icyo abona ko ari ukuri kandi akiyemeza kukigeraho n’ubwo hari mbaraga zimurwanya. Yiyumva nk’umusirikare ukomeye wambariye urugamba kugirango arengere umuryango, urugo rwe akarwanya ikintu cyose cyashaka kubibangamira.Ndashimira abagore bose b’umutima, ndashimira abagore bacu twashakanye na bo, ndashimira ba mama wacu batubyaye, ndashimira abakobwa bacu Imana yaduhaye! Ni ab’agaciro gakomeye.

Igikorwa cy’uyu munsi

Bwira amagambo atera imbaraga umugore wawe, Mama wawe, umukobwa wawe. Ishimire ibyiza byose bagukoreye maze basabire umugisha uyu munsi.

Elizabeth/agakiza.org