Ese mu byakubayeho ntacyabereye inkomyi ubutumwa bwiza?

"Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere," Abafilipi 1:12

Ubusanzwe umukristo ni umuntu wakiriye Kristo akizera izina rye, akihana agahindukira, akava mu byaha. Bene uyu muntu ahora yambaza Kristo kugira ngo ubuzima bwe buhore bunesha.

Ibi rero ntabwo byizana kuko mbere yo kwambaza Kristo ugomba kuba waramwizeye, kandi ntiwamwizera utaramwumvise, ntiwanamwumva utamubwirijwe, ntiwanabwiriza utatumwe (Roma 10:14)

Kuri uru rubuga, ibihakorerwa byose biba biri mu ntego nkuru nk’iyazanye Yesu ku isi: "kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye." Luka 19:10

Ese tuzabwira abandi ubutumwa bukiza kandi natwe twuzuye inkovu zimeze nkizubushye? Mbere yo kujya gushaka abandi bisaba ko wowe uba warabonetse hanyuma ukajya gushaka abandi. Imana idusure.

Ubuzima tubayemo mu by’ukuri usanga mbere yo gukiza umwuka n’ubugingo n’umubiri ubwawo ntiwakize. Dore aho bipfira. Dukeneye ibidutunga, kugira aho tuba, imiryango tubarizwamo, icyubahiro, imitungo, urukundo etc.

Ibi rero iyo tutabibonye nibaza igikurikiraho..ese aho ubutumwa bwiza ntibugira inkomyi??Bamwe twashatse kwiga biranga rimwe na rimwe byatewe nabo mu miryango yacu none twarabanze. Abandi twibera mu bushomeri...none twuma Imana itumva amasengesho. Abandi duhora dusaba kuzamurwa mu ntera byaranze tugakora twitotomba.

Twatinze gushaka none baratuvuga kandi turirimbana none turabanga kuko baratugerageza...twapfushije ubukwe kubera bagenzi bacu none baradukomerekeje ku buryo tutanasengana. Amasezerano yacu ntasohora turenda kubivamo. Baturiye ibyacu batubeshya kandi dusengana twirirwa tubavuga, tukunda icyubahiro kurusha icyo duha Umuremyi wacu. Umwana wibyariye, uwo muvukana cyangwa mwashakanye cyangwa se mukorana aragusuzugura kamere ikakurenga, twikunda bikabije ntidutekereza ku bandi.

Ese ibyatubayeho koko ntibyabereye ubutumwa inkomyi. Uwafunzwe arenganywa, uwapfushije uwo yakundaga, uwirukanywe ku kazi...etc..Abantu bataye Imana batakaza ibihe by’Umwuka ngo Imana ntiyumva, irarenganya, irobanura ku butoni. Ibyatubayeho koko ese byatumye ubutumwa bwiza bushyirwa imbere cyangwa amaganya, agahinda, kwiheba, n’ibindi bibi byabubereye inkomyi?

Dutekereze kubyatubayeho..turebe uko ubuzima bwacu bw’umubiri butuma ubuzima bw’umwuka bubaho, niba ubutumwa bukiza tugomba kuvuga natwe bwaradukijije koko. Ese duhora dutera imbere uhereye igihe twizereye? Imana ntibeshywa...ireba hose. Aho bitameze neza duce bugufi nibyo bituma dukira...kuko ijambo ry’Imana riravuga riti "Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana" Ibyahishuwe 2:5.

Nsoze mbashimira ko murushaho gukomera mu kwizera kandi dusabe Imana idukuze mu mwuka, maze tugere ku rugero rwiza rutsindagiye, rucugushije rw’abakozi b’Imana bakwiriye kuvuga ubutumwa bukiza.
Murakoze!

Kayitare [email protected]