Ese mu buzima bwawe habanza iki?

Waba ujya utekereza ku rutonde rw’ibyo ukwiye gukora mu buzima bwawe? Aha byumvikane ko iyo tuvuze urutonde haba hari icya mbere, icya kabiri gukomeza kugeza ku cya nyuma. Iyo uri umukozi mu rugo wakurikiranyije imirimo ushaka gukora, urugero ushaka gusukura inzu, ugakora isuku y’ibyombo n’ibindi warangiza ukabikurikiranya bitewe n’agaciro wabihaye cyangwa ibyo Shobuja wawe akunda. Iyo uzi ko igihe cyawe kidahagije ugerageza kubanza iby’ingenzi kugira ngo igihe nikikubana gito ube wakoze ibyihutirwa. Igihe kirangiye mbere y’icyo watekerezaga wakoze ibyihutirwa nta kibazo gikomeye ugira kuko sobuja aramutse atashye kare yasanga wakoze iby’ingenzi. Nabera sindajya mu nama ngo mbone badafite ingingo zigomba kwigwaho. Ikindi kandi bahera kuya mbere nta nama ndabona bahera ku tuntu n’utundi (divers mu rurimi rw’ Igifaransa).

Mu buzima bw’umukristo, YESU akwiye kubanza buri gihe. Uyu Yesu kandi yatanze ingingo z’ingenzi mu buzima bwa gikristo yagize ati 1. Mubanze mushake ubwami bw’Imana 2. Gukiranuka , ibyo byose (divers) muzabyongererwa( Mat 6).

Ibi byose bivugwa bwa nyuma ari byo byari bikwiye guherukwa mu buzima bw’umukristo harimo: umuryango mwiza (umugabo cyangwa umugore mwiza), akazi keza, icyubahiro, n’ibindi nibyo tuzongererwa ariko twabanje biriya bibiri bibanza haruguru. Paulo agira ati: ‘’Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije kugira umutima unyuzwe bizana inyungu nyinshi kuvamo inyungu nyinshi’’ (1 Timoteyo 6:6).

Nk’uko Amy Weimer yabivuze Yesu ni we ukwiye kubanza muri byose. N’ubwo hari ibyo dushaka tukiri mu isi (akazi, imodoka, imiryango, amashuri, amafaranga, ubuzima, ibibazo bitandukanye n’ibindi). Muri ibi byose Kristo aba akiri umwami w’ubuzima bwacu bivuga ngo ntibikwiye ko bidutwara umutima burundu ngo bitubuze gukunda Imana. Tugomba kwibuka ikibanza mu mutima w’umuntu nicyo aha igihe nacyo kikamutwaza igitugu. Impamvu tugomba kumwubaha no kumwumvira Bibiliya igira iti: ’’Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba andi mazina yose,…’’( Abafilipi 2:9,10).

Mbere yo kurangiza ndagira ngo dufatanye gutekereza dukurikije ibyo Yesu yavuze. Yatanze ingingo z’ingenzi (ordre du jour) mbese nawe niko uyikurikiza cyangwa uhera ku bindi (divers) ugashaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo nyuma? Mfasha gutekereza kuri aya magambo iyo uriya mukozi twahereyeho haruguru abanza ibyo shebuja atamubwiye agahita agaruka yari kumusubiza iki yabanje ibitari ngombwa cyane?

Ariko asanze yakoze iby’ingenzi shebuja ntiyakwita ku bindi! Iyo witegereje abantu b’igihe turimo bananiwe kubanza Yesu ariko si cyo Yesu adushakaho! Nuko rero hahirwa umugaragu Shebuja azasanga akibikora.

Fata umunota urebe icyo ujya ubanza, numara kumenya ubwire YESU uti “Mwami nguhaye ubuzima bwanjye, Icyubahiro ni icyawe iteka mu buzima bwanjye, maze uce bugufi mu mutima wawe urebe icyo akora.

Innocent KUBWIMANA/ www.agakiza.org