Ese mbasha gukunda Imana n’isi bikemera?

“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.’’ Matayo 5:13

Ubusanzwe hari ibintu ubona bigora abakristo nubwo ari byo Imana idusaba iteka. Nk’abakristo dusabwa kwitandukanye n’isi kuko ari bwo tubasha gukunda Imana urukundo rushyitse n’imbaraga zacu zose, n’ubwenge bwacu, na buri kimwe cyose mu bitugize. Iyo tunaniwe ibi nibwo dutangira kwisanisha n’isi, tukibagirwa ko Bibiliya itubwira ngo twigane Imana nk’abana bakundwa, Abefeso 5:1

Aha niho gukayuka bitangirira, tugashiramo uburyohe. Sintekereza ko uburyohe isi idutegerejemo ari ubwo kugira ngo idukunde hanyuma bikatubuza kuyibwiza ukuri nubwo kwaba kutayiryoheye. Iyo tunaniwe guhindura isi, yo ikora ishoboye ngo iduhindure, ni ukuvuga ngo nuba ahantu uri umukristo, ugatinda kuhahindura, ho ntihazakugirira imbabazi hazaguhindura. Mbese umunyu nukayuka, uzaba ukimaze iki? Nutakaza umumaro wawo ntacyo uzaba ukimaze, keretse kujugunywa bakawukandagira.

Icyo nicyo ijambo ry’Imana ridusaba, kandi rikatubwira ngo tujye dukora ibyaryo, atari ugupfa kuryumva gusa twishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Yakobo 1:22-24

Nubwo dutuye mu isi, ariko dukwiye kuzirikana ko tutari abayo, nubwo isi yavuga ko ibintu 1000 ari ukuri, ariko bigahabana n’ijambo ry’Imana twumvise, tujye twibuka ko isi igamije kudukamuramo uburyohe, turusheho gushakashaka muri ibyo byose ibyo Umwami Imana ishima muri byo.

Erega burya n’isi izamenya ko turi abakristo ishingiye ku rukundo dukunda Imana ndetse n’abantu bayo, n’uburyo tuyubaha ntabwo izaturebera ku mbaraga twatakaje tuyigana ngo tumere nkayo.

Umuntu umwe yaravuze ngo ‘’ikimenyesha ko nakijijwe ni uko mbaho ubuzima butandukanye n’ubwo nabagamo.’’ Atakiyoborwa n’isi y’ibyaha yagengaga umutima we.

Imbaraga z’ijambo ry’Imana zihishe mu gukora ibyaryo nk’uko twabisomye.

Ukuri ni uko tutabasha kunezeza isi n’Imana icyarimwe kuko ibyo badusaba biratandukanye. Ndabifuriza kurushaho kwigana Imana aho kwigana isi, kandi ugaharanira ko uburyohe butagushiramo. Imana ikubashishe muri byose mu izina rya Yesu, Amen.