Ese kwezwa ni iki?

"Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. "
1 Abatesaloniki 4:7
Imwe mu mpamvu zatumye Paulo yandika uru rwandiko kwari ugukangurira itorero kwitegura kugaruka kwa Kristo. Tugomba guhora twiteguye kuko tutazi igihe umwana w’umuntu azagarukira.

Ese kwezwa ni iki?

Kwezwa kujyana no guhinduka mu mutima, kubyarwa bundi bushya, kandi ukabaho mu busabane bwuzuye n’Imana.

Iyo ubayeho wejejwe uba uyoborwa n’Umwuka Wera kandi bigatuma ugirana ubusabane bwuzuye n’Imana ndetse mu buryo bw’Umwuka uba ubasha kwinjira mu bwami bw’Imana, kuko abana b’Imana nubwo batuye mu isi ariko mu buryo bw’Umwuka bibona mu ijuru kuko niho iwabo. Yesu aganira na Nikodemu bavuganye byinshi ageraho amwereka ukuri kose ....Yesu aramusubiza ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana." Yoh 3:5

Iyo udafitanye ubusabane n’Imana umwanzi ashobora kugukenyura ukarimbuka ariko iyo ufitanye ubusabane n’Imana niho uba uri umunyabugingo kuko nicyo cyazanye Yesu nkuko we ubwe abihamya agira ati"Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi." Yoh 10:10
Niba umujura aza kwiba, yiba igihari wari ufite akakikwambura ugasigarira aho.

Iyo twakiriye Umwami Yesu tukezwa n’amaraso ye tuba tubyawe ubwa kabiri duhindutse abana b’Imana kandi bikaduhesha ibyiringiro bizima byo kuzabona Imana. Petero arabihamya kandi ashima agira ati " Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru, " 1 Pet 1:3-4

Dukwiye kandi kugira umutima mushya. Kuko Imana ari Iyera ibana n’abera...ari nayo mpamvu igira impuhwe kugeza ubwo uyitakiye imwumva ikamuha umutima mushya bityo akamenya ko ariyo yamuremye akayubaha. Imana yarirahiriye iti "Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose." Yer 24:7

Dusenge: Mana Yera, tugushimiye ko iyo tugutakiye utwumva. Tugushimiye ibyo waduhaye kand tunyuzwe nabyo. Tumaze gusobanukirwa ko igifite umumaro kuruta ibindi ari ubugingo buhoraho,Tugusabye kugira umutima mushya uzinutswe icyaha kandi wejejwe kugira tuzabashe kwinjira mu bwami bwawe...mu izina rya Yesu. Amen.


[email protected]