Ese kuba umukristo birashoboka? (igice cya 2) Pastor Desire

Muri iyi nyigisho nifuza ko dukomeza kurebera hamwe niba kuba umukristo bishoboka. Naje gusanga impamvu kuba umukristo abenshi bibananira nuko batasobanukiwe ko kuva umunsi uvuye mu byaha uba winjiye mu ntambara urwana n’isi, Satani n’umubiri

Kimwe mu bibazo bigorana kumva n’uko umuntu akizwa akisanga mu ntambara zitoroshe kamere imukurura ngo asubire mu isi kandi nawe ukaba wamenye ukuri kw’ijambo ry’ Imana rimwe na rimwe ugasanga ibyo wanga gukora n’ibyo wakoze umutima ukababara.

Ntabwo nabizeza ko tuzaba abakristo badahura n’intambara ahubwo iyo tuzinyuzemo tuzifatamo gute? Burya ibigeragezo tunyuramwo bidutoza gukomera tukaba abakristo beza abenshi ikibazo bagira babinyuramo bitotomba ntibazi impamvu y’uku gutozwa.

Ukuri kuhari Satani ntawe atinya niba ataratinye Yesu asoje amasengesho y’iminsi 40 ntamutinye ari Getsemani kugeza ageze kumusalaba agapfa kandi yarasengaga amasaha menshi ubwo azatinya wowe usenga ari uko ubyibutse rimwe na rimwe?

Umva uyu murwanyi yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe mu ndirimbo zo gushimisha 108 yavuze ngo:

Njye nd’umukristo umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha. Njye nd’umukristo naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba. Njye nd’umukristo nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha. Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.

Abantu benshi kuko banze kurwana intambara nziza yo kwizerwa bahitamo inzira ya bugufi bakajya kwikuzaho imikoshi, imikasiro, imyaku, karande, inyatsi, kubiba imbuto ngo bazabone byinshi, kujya aho babasiga amavuta, babahanurira ibihwanye n’irari ryabo ariko ibyo wakora byose hari icyo udakwiriye kwibagirwa kuba umukristo n’intambara.

Uzi impamvu utsindwa iyo wisanze mu rugamba rw’ubukene, amagambo, abakwanga, abagukunda, ubukire cyangwa ubukene, kubyara cyangwa gutinda kubabona, inzara cyangwa guhaga nukutaba hamwe nawe.

Dusenge: Mwami Yesu warwanye intambara nziza uratsinda kandi iyo tsinzi warayiduhaye dusanze impamvu dutsindwa ari ukutabana nawe twigishe kugendera mu ijambo ryawe no kugutega amatwi tuzi ko tuzatsinda kamere mu izina rya Yesu Kristo amen

Ntuzacikwe n’igice cya 3..............................
Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org