Ese koko ubushake bw’Imana burasharira nk’uko bamwe babivuga?

Muri ubu buzima, kimwe mu bintu bigora abantu kandi umuntu avuze benshi ataba abeshye ni ukugendera mu bushake bw’Imana. Rimwe na rimwe ariko nanone hari abavuga ko kubumenya bigoye byibuze ngo babugenderemo. Hari n’ikindi gice cyemeza ko ubushake bw’Imana busharira bityo ibyiza utakwirirwa ubumenya, gusa iki gice cya nyuma ibyo kivuga kibishingira ku gushaka kwishyiriraho umurongo w’ubuzima.

Ese koko ubushake bw’Imana burasharira?

Umuntu ashobora gusubiza yego cyangwa oya bitewe n’uko ahagaze, umwanya arimo cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose. Ubusanzwe Imana ntiberaho kutubangamira ariko nanone muri twe haba hari kamere ebyiri kandi iyo umuntu ahaye umwanya munini niyo imukoresha.
Ijambo ry’Imana ryo ryerekana ko muri twe izo kamere zombi zitandukanye mu byo zifuza kudukoresha.

Bibiliya yerekana ko ibyo kamere yacu y’umubiri yifuza bitandukanye n’ibyo kamere y’umwuka w’Imana aba yifuza ko tugenderamo.
Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira, kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. Abagalatiya 5:16-17
Aya magambo yerekana ko ubushake bw’Imana bushobora koko gusharirira imibiri yacu.

Mu buzima, imbere yacu hajya habaho imiryango itandukanye ifunguka tukabona uburyo runaka bwo gukoramo ibintu, ariko nk’abakristo iyo wifuza kugendera mu bushake bw’Imana hari ubwo wibaza uti ‘’ese iki kintu koko giturutse ku Mana?’’
Ibi biba cyane cyane iyo noneho habonetse inzira nyinshi zo gukoramo ikintu, aha kenshi ikiyobora umubare munini w’abatari bake ni amarangamutima yabo, ibyifuzo biherekejwe n’irari ry’ibifatika n’ibindi nk’ibyo. Aha rero niho umuntu ahita yibaza uko yamenya uburyo bwiza bwo kugendera mu bushake bw’Imana, byaramuka bidahuje nuko yabyibwiraga mu mutima we agahita yanzura ko ubushake bw’Imana busharira kandi koko aba ashaririwe.

Iyo dusenga kenshi harubwo twinginga Imana kutuyobora nayo ikaza rwose mu buzima bwacu, kandi iyo ije hari ubwo iba ishaka kwirukana ibintu bimwe na bimwe twishakiraga kubana nabyo kuko umubiri wacu ubinezererwa, Umwuka yabitubuza tukababara.

Niwibaze nk’umunsi Imana ibwira Aburahamu ngo nanjye gutamba umwana we, yamubonye mu za bukuru kandi ni umwe gusa. Umubiri ntiwabikwemerera keretse ufite imbaraga z’umwuka wera zikubashisha gukora ubushake bw’Imana udashidikanya.

Hari ubwo Umwuka akubwira ko ukwiye gusenga kandi wiyirije ubusa wenda igihe runaka, umubiri nawo ukakwereka ukuntu bigoye hamwe n’imirimo yose ufite, kuko gusenga wiyiriza ubusa binaniza umubiri ariko bikagaburira umuntu wacu w’imbere.
Hari n’ibindi byinshi umubiri uba wishakira ko wanyura iya bugufi ngo ubigereho ariko kuko Imana imenya iby’igihe kirekire ikabikubuza nabwo ukumva siyo yari amahitamo yawe. Ariko ikikwereka ko ari kamere y’umubiri yabyanze nuko iyo uri mu mwuka wumva ntacyo bigutwaye.

Mu magambo make ubushake bw’Imana ntibusharira, icyakora uko iyo turi iwacu mu mubiri tuba turi kure y’Imana bituma tubangamirwa n’umurongo Imana idushyiriraho. Dukwiye kujya dusaba Imana imbaraga zitubashisha kwemera kuyoborwa nayo kuko niyo izi aho itujyana kandi ni heza, ifite n’imbaraga zo kuhatugeza, amen.

Innocent@Agakiza.org