Ese koko turi abo Imana yaremye ngo tuyimarire iki?

Mu gihe Imana yaremaga ibintu byose, yaravugaga ngo bibeho, bikaba bityo. Igeze ku muntu ibikora mu buryo butandukanyeho gato, kuko yafashe umukungugu ikamubumba.

Icyakora ikiza muri byo ni uko yahisemo kumutandukanya n’ibindi biremwa. Yamuhaye ubutware, inamurema mu ishusho yayo.

Ibintu byose bishobora guhimbaza Imana, kimwe n’umuntu by’umwihariko, Imana imushakaho kuyihesha icyubahiro hano mu isi.

Ubusanzwe ufashe umwanya ukibaza icyo Imana yagushyiriye ku isi, byagufasha gukoresha igihe cyawe neza, no kuba mu mwanya Imana igushakamo. Iyi si umuntu wese uyirimo azayivamo byanze bikunze. Yobu yaravuze ngo uwabyawe n’umugore wese arama igihe gito, kandi nacyo ngo cyuzuyemo umubabaro.

Ese turi abo Imana yaremye koko? Ngo tuyimarire iki?

“kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.’’ Abefeso 2:10

Aha Pawulo aributsa itorero ryo muri Efeso umugambi w’Imana ku buzima bwabo. Pawulo aratanga igisubizo nyacyo ko turi abo Imana yaremye koko, si ibyo gusa kuko ngo yaturemeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu.

Iyo mirimo twaremewe kuyigenderamo. Nta muntu Imana yaremeye gukora nabi, ahubwo twese abo yaremye yaturemeye gukora ibyiza.

Inshingano yawe ni ugukora ibyiza. Iyo ukora ibyaha uba ubabaza umuremyi wawe kandi hirya yaha uba uzababara iteka. “Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro”(Ibyahishuwe 20:15).

Imana yateguriye abantu bayo umunezero w’iteka nubwo hari abahitamo kwikorera ibyo bishakiye, bakirengagiza urukundo ruhebuje Imana yabakunze.
Umaze kumenya ko koko uri uwo Imana yaremye, ukamenya nicyo yakuremeye, urumva ukwiye gukora iki?

Niba utabyitagaho, ibuka ko umugambi w’Imana ari uko ugomba kuyubahisha, ukora ibyiza kandi ugendera mu nzira zayo utunganye. Hari imirimo myiza yiteguriye kera muri Kristo Yesu, iyo rero tugomba kuyigenderamo, Imana ibidufashe kugendera muri iyo mirimo myiza.