Ese koko ni ihurizo kumenya ukijijwe nudakijijwe muri iki gihe?

Niba byaba bifitanye isano n’ibimenyetso by’iminsi y’imperuka ntawabihamya nubwo utapfa kubishidikanyaho, aho kubona imbuto z’Umwuka wera kubitirirwa izina rya Yesu atari benshi. Uko bias kose ubona abakristo barushaho kwiyongera mu mibare, ariko kandi niba ababntu bagwiza ubukristo ntibagwize imbuto, byaba bibabaje.

Hari n’uwo ubwira uti ‘’runaka arakijijwe, ati yewe byihorere kuko muri iki gihe kumenya ukijijwe n’udakijijwe byabaye ihurizo. Icyakora na none bibaye ari uku bimeze byaba biteye isoni ariko umva uko Yesu abivuga mu mirongo ikurikira:

‘’Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.’’ Yohana 15:8
‘’Muzabamenyera ku mbuto zabo.’’ Matayo 7:20
‘’Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.‘’ Matayo 7:17
Iyo ugenda hirya no hino ushobora gusanga umuntu akakubwira ati ubu njye narakijijwe, wabana nawe igihe bikakunezeza kuko akwereye imbuto nziza mu buzima mwabanyemo, hari n’undi ushobora kubikubwira ukumva nibyiza ariko mukanya gato yakwereka indi sura ukayoberwa ibibaye.

Mu minsi yanone usanga abakijijwe n’abadakijijwe bakubwira ko kumenya umuntu ukijijwe n’udakijijwe bibabera ihurizo, aho usanga umuntu wakabaye ikitegererezo akora ibihabanye nibyo avuga, wabireba ukumva birakuyobeye ariko hari icyo Bibiliya ibivugaho aho ivuga iti ‘’muzabamenyera ku mbuto zabo.’’

Mbese burya imbuto wera zigaragaza uwo uriwe, ntabwo watera urubuto rw’indimu ngo niruzajya kwera rwere amatunda, ibyo ntabwo bibaho ahubwo indimu ubwayo yera indimu hanyuma n’amatunda akera andi matunda.

Byumvikane ko imbuto wera ari nako uri, iyo umukristo akijijwe by’ukuri kamere ya kera ntabwo iba ikimugenga ahubwo we aba ayigenga, iyi niyo mpamvu, imbuto wera ari ikintu ugomba guhereza agaciro mbese nawe ushobora kumenya niba ukijijwe cyangwa se niba utarakizwa kuko mu bintu bidashobora kukubeshya ni umutima wawe.

Imbuto ni ikintu gikundwa cyane naho umuntu yaba arwaye ate iyo ageze aho ananirwa imbuto aba ageze kure niyo mpamvu rero iyo witanze ukavuga ko ukijijwe bigomba kujyana n’ibimenyetso.

Ni ukuvuga ngo hari benshi baba bagucunga ngo barebe ko bakubonaho za mbuto, iyo rero ntazo babonye ni hahandi wumva umuntu avuze ati “aho gukizwa nka kanaka nabireka”. Bivuze ngo ntacyo uba umurusha nubwo wowe uba witwa ko ukijijwe nyamara sibyo kuko nta mbuto uba ugaragaza.

Biradukwiriye ko niba twemeza ko dukijijwe tugenzura n’imbuto twera mubo tubana ndetse no mubyo dukora kugirango bitazadukururira mu rubanza. Imana idutabare. Amen.