Ese koko iyo twihannye, Imana ntiyibuka ibyaha byacu ukundi?

Iki ni ikibazo abatu benshi bibaza, bashaka kumvikanisha bamwe ko Imana itubabarira ikibagirwa, abandi bati ‘’oya Imana ntishobora kwibazSgirwa kuko izi byose kandi ntakiyicika itakimenye bivuze ko byose iba ibyibuka.’’

Aba bose bafite ukuri bitewe nuko bagusobanuye kuko ni byo koko Imana yakwibagirwa ite ukurikije kamere yayo, ariko kandi se yahora yibuka ibyo twayicumuye Yesu akaba yaraje kumara iki?

Ikindi iyi ni ingingo satani akunze gukoresha yo guhoza abakristo mu bwoba, akabibutsa ibyaha bakoze ko bikabije Imana itababarira, ariko wibuke ko Imana idacyurira abantu. Ni inyembabazi nyinshi kuko imeze nk’abantu ntitwamara kabiri.
Satani rero nazajya abikwibutsa uzamere nka wa muririmbyi wavuze ‘’Satani iyo anyibukije gukiranirwa kwanjye ashaka kunyihebesha njya ntumbira mu ijuru, ndebayo umukiza wanjye wabinkuyeho byose.

Hari inzira nyinshi muri Bibiliya zerekana ko Imana ibabarira ndetse ikibagirwa ibyaha byacu, (Yesaya 43 :25) « Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi »

Mu Baheburayo 10 hasobanura uburyo igitambo cya Yesu Kristo ku musaraba cyabaye inshuro imwe rukumbi gihagararira ibitambo byose. Bitandukanye cyane n’uko mu isezerano rya kera haturwaga ibitambo byinshi kubera ibyaha by’abantu, ariko Yesu Kristo yitambye inshuro imwe, kandi atanga ikiguzi cyuzuye.

Abaheburayo 10 :14-18 : « Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose » kandi noneho byongeye n’Umwuka wera arabitubwira.
Kandi akagira ati « Dore isezerano nzagirana na bo nyuma y’icyo gihe », iyi ni Imana ibivuze . « nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, kandi mu bwenge bwabo niho nzayandika» arongera ati «Ibyaha n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi , noneho rero ubwo ibyo bibabariwe, ntihakiriho kwongera gutamba ibitambo by’ibyaha»
Ibi bikatwereka ko Imana itibuka ibyaha byacu, ariko kwibagirwa kw’Imana si ukwibagirwa nk’uko ubusanzwe twibagirwa. Imana izi byose kandi ntacyo yibagirwa ahubwo ishobora guhitamo kutagira ibyo yiyibutsa.

Mu mibanire y’abantu dushobora guhitamo kwibuka amakosa kanaka yadukoreye, cyangwa se tugahitamo kuyiyibagiza cyangwa kuyirengagiza.
Kugira ngo natwe tubashe kubabarira uwadukoshereje, ni byiza ko twibuka uburyo yatubabaje. Nyamara mu by’ukuri ntabwo tuba twibagiwe icyo cyaha, kandi ntabwo ari uko tuba twananiwe kubyiyibutsa, ahubwo tuba twahisemo ko uburemere bw’imbabazi burusha imbaraga icyaha twakorewe.

Kugira ngo Imana idahora itubonamo abanyabyaha, ahubwo iratubabarira. Muri Zaburi 103 :12 haragira hati « Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera uko ni ko yanjyanye kure yacu ibicumuro byacu ».

Ikintu kiduhindura abakiranutsi imbere y’Imana ni uko iturebera muri Kristo Yesu. Abaroma 8 :1 hatubwira ko nta rubanza ruri ku bari muri Kristo.
Nubwo turi abakristo ariko tukarenga tugakora icyaha, kandi Bibiliya ivuga ko umukiranutsi iyo asubiye inyuma ntabwo Imana imwishimira, ariko tuzi neza ko Imana ari indatezuka ku kutubabarira, ni iyo kwizerwa igihe cyose twemeye guca bugufi imbere yayo, niyo yo kwizerwa ikiranukira kutubabarira (1 Yohana 1 :9).

Imana ntidushyiraho ibyaha byacu. Ahubwo byongeye idukura mu bucakara bw’icyaha ndetse ikaduha ubwisanzure bwo kubaho mu buzima bushya, budatuma umuntu abura amahoro kubera icyaha.

Muri Kristo Yesu twarababariwe, duhindurwa abana b’Imana. Yesu aragutegereje nawe ngo winjire muri uwo mubare kuko atifuza ko wapfira mu byaha.

Imana iguhe umugisha!