Ese koko ijuru ni iry’abaswa n’abakene nk’uko bivugwa ?

Iyo ukurikiranye ibiganiro bitandukamye usangana bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero, usanga hari bamwe muri bo bavuga ngo nta mukire uzakandagira mu bwami bw’Imana, abandi na bo bakavuga ko ijambo ry’Imana rizwi ndetse rigasobanukirwa n’abaswa cyangwa injiji mu by’ubumenyi busanzwe, aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo bibiliya ibivugaho n’ukuri nyakwo ku bivugwa.

Ese izi mvugo zavuye hehe?

• Aha mbere havugwa cyane ni aho usanga Yesu yavuze ngo ku mutunzi biragoye kwinjira mu bwami bw’Imana ngo icyoroshye ni uko ingamiya yakwinjira mu izuru ry’urushinge - “Matayo 19: 24”.

• Ahandi hakagira hati "Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge ,kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibikomeye byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana“ - 1 Abakorinto 1:27-29.

Iyi mirongo mu by’ukuri iri muri Bibiliya ariko nyamara N’ubwo isobanurwa nk’uko bivugwa na bamwe, biragaragara ko hari abayisobanura uko bibwira ahanini batasomye bibiliya neza, kuko ubwo umwami Yesu yavukaga; abantu ba mbere bamenye ko yavutse ndetse bakajya ku muramya ni abanyabwenge “Matayo 2:1-12”. Iyo kandi usomye amateka ya bamwe mu bakoze umurimo w’Imana neza ndetse bakaba icyitegererezo usanga harimo abanyabwenge ndetse cyane nka ba Sawuli ari we wahindutse Pawulo, Salomo, Daniyeli, Meshake, Abedinego n’abandi,

Bityo ukaba wakwiha umwanzuro ko ubwenge buvugwa na Bibiliya busobanurwa bitandukanye rwose n’uko bamwe babyumva, aho bamwe biyumvisha ko utaba umunyabwenge ngo unezeze Imana, ahubwo usomye neza 1 Abakorinto 1:30 haragira hati “niyo ibaha kuba muri Kiristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo uwirata yirate Uwiteka.

Abavuga rero ko Imana yigishije abaswa kugira ngo ikoze isoni abiyita abanyabwenge, ntabwo wakwemeza ko ari ubu bwenge twiga mu ishuri yashakaga kuvuga kuko unagarutse no ku buzima bwa buri munsi tubamo, usanga ari ngombwa ko ubwenge tubugira kuko butabayeho twabura abandika za Bibiliya mu ndimi zitandukanye, abaganga, abayobozi, n’abandi bakora iby’ikoranabuhanga ritandukanye ridufasha muri byinshi, ahubwo umuntu yavuga ko icyo Imana yanga ari bwa bwenge buhakana kwera kwayo, busuzugira Imana bukemeza ko Imana itabaho.

Ese Imana yanga ubuhe bwenge igakunda ubuhe?

Icyo Imana ishaka ni uko niba yarakugiriye neza ikaguhumura ukajijuka, ukagira ubumenyi butandukanye ndetse ukaba umuhanga kurusha abandi, wabukoresha mu kwagura ubwami bwayo.

Ujijure abagifite ubujiji muri bo cyane ko ijambo ry’Imana rinabivuga ngo “Ni inde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye afite ubugwaneza n’ubwenge.

Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu, mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.

Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ndetse ni ubw’abadayimoni ni ubw’inyamaswa bantu... Ariko ubwenge buva mu ijuru: irya mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya - “Yakobo 3:13-17” kandi ubwenge nyabwo ari ukubaha Imana ndetse no kuva mu byaha - “Yobu 28:28”.

Urabona ko rero Imana itabuza abantu kwiga ubumenyi, ahubwo ni byiza ko twiga cyane kugira ngo dusobanukirwe ejo hazaza, hato hatazagira utuyobya nyamara hagize ubishaka twaramaze gusobanukirwa twagira uruhare runini mukugarura benshi.

Ubukire Imana ibuvugaho iki?

Iyo usomye ijambo ry’Imana usanga ricyaha cyane abantu bashyira amaboko mu mifuka ngo bategereje ibizaza mu bitangaza.

Dufashe urugero mu migani 6:6 hagira hati “Wa munyabute we sanga ikimonyo witegereze uko kigira wige ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi kandi mu isarura kikishakira ibigitunga."

Ijambo rikongera kandi rikerekana ko Imana iha umugisha imirimo yakozwe n’amaboko yacu bisobanuye ko iyo ukoze utera imbere ukaba n’umukire rwose, si igitangaza, cyane ko hari n’ingero nyinshi z’abakozi b’Imana kandi b’abakire ijambo ry’Imana ryerekana, twavuga nka Yobu Imana yo ubwayo yatanze ho urugero ko yishimira, ba salomo na none bari abatunzi Dawidi, Abulahamu n’abandi.

Aha rero bikaba bishoboka ko watunga kandi ukubahisha Imana cyane ko no mugukorera Imana hakenerwamo ubutunzi (gufasha abakene, kubakira abatishoboye, kubaka insengero, kugura ibyuma byamuzika ku baririmbyi, amaturo n’ibindi.)

Gusa na none icyo Imana idashima ni igihe wageze ku butunzi binyuze mu buriganya, ubusambanyi, ubwicanyi, guhuguza, gusahura iby’abandi cyangwa se amarozi n’inziratsi z’abadayimoni n’ibindi bikunze kuyobya benshi akaba ari na yo mpamvu Yesu yavuze ko bigoye n’ubwo bishoboka ku wemeye gukiranuka, hakwiye gusa kurebwa ngo ese ubwo butunzi bwabonetse gute?

Ese iyo nzira ntiyaba ari imwe mu byatuma Imana itakwishimira ndetse bigatuma utabasha kwinjira mu bwami bw’Imana? Ese byakumarira iki utunze byinshi ariko ukazabura ubugingo buhoraho?

Nshuti bene Dada, icyo navuga nsoza ni uko yaba ari umukire cyangwa umukene bose Imana yifuza ko bazajya mu ijuru ni cyo cyatumye itanga Yesu ngo apfire bose, kandi Imana ikunda abayikunda ndetse abayishakana umwetse bazayibona (imigani 8:17)

Birashoboka ko wakira cyangwa ugakena ukazabona ijuru cyangwa akaribura, gusa biragatsindwa gukena ari wowe biturutseho kuko bishobora no gutuma wiba nyamara Imana ivuga ngo “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.”(Abefeso 4:28)”.

Guhitamo ni ukwawe muvandimwe wacu, menya ko mu buzima bwose gutaha ijuru bishoboka gusa wibuke yuko ubwami bw’Imana butwaranirwa kandi intwarane zibugishamo imbaraga. (Matayo 11:12). Imana iragukunda.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa n’umuryango wa Gikristu witwa Rejoice Ministries