Ese koko icyaha Adamu na Eva bakoze ni ubusambanyi?

Ese koko icyaha Adamu na Eva bakoze ni ubusambanyi?

Mbere y’uko tuvuga ku cyaha Adamu na Eva bakoze, reka tugaruke ku nshingano n’imibereho byagombaga kurangwa mu ngobyi ya Edeni.

Imana yashyize Adamu mu ngobyi ya Edeni imuha inshingano yo kuyihingira no kuyirinda. ‘’Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.’’ Itangiriro 2:15

Guhinga byari ugukorera ingobyi kugira ngo ikomeze gusa neza. Kuyirinda ni uko Imana yari izi neza ko hari umwanzi kandi agambiriye gusenya no kwangiza umuntu Imana yaremye. Yohana 10:10

Satani yinjiriye mu ntege nke za Adamu kuko yananiwe kurinda nk’uko Imana yabimuhayemo inshingano. Satani aganiriza Eva kuko Adamu ahabwa inshingano atari ahari. Ikindi cyabayeho ni uko inzoka yasanze Eva waremwe nyuma atari azi amakuru y’ibiti bemerewe kuryaho n’ibyo batemerewe. Ibi Imana yari yarabibwiye Adamu mbere, ariko ntabwo Adamu yabyigishije Eva kandi byari mu nshingano ze zo kumurinda.

Tugarutse ku kibazo twatangiye twibaza ku cyaha Adamu na Eva bakoze, benshi batekereza ko cyaba ari ubusambanyi.

Oya! Kuko Imana yaremye Eva kuba umufasha wa Adamu. Kandi kuva icyo gihe Imana yahaye umugisha ubukwe kandi irabweza. Bagombaga kubyara bakororoka kandi nta yindi nzira byagombaga kunyuramo itari iyo kuba umubiri umwe bakabana akaramata. No muri iki gihe cyacu abashyingiranywe byemewe n’amategeko ndetse n’Imana nta cyaha baba bakoze kuko baba basohoje umugambi w’Imana. (Itang. 2:20-25)

Ikindi kuvuga ko Adamu na Eva basambanye, kandi bari umugabo n’umugore ni ukwirengagiza nkana umugambi w’Imana wo kororoka ku isi kandi nta yindi nzira Imana yashyizeho itari ukubana k’umugore n’umugabo.

Abantu bakwiye gusobanukirwa ko ahubwo icyaha kirimo no kurwanya umugambi w’Imana ni ugushyingira abahuje ibitsina. Hano mu isi umugabo n’umugore bashyingiranwe byemewe n’amategeko n’Imana ntibaba basambanye, kandi babikorerwa n’abahawe ububasha n’Imana nkanswe abashyingiwe na Nyir’ububasha ari yo Mana.

Abantu benshi bakomeje kwibaza iki kibazo, ariko hihishemo umugambi wa satani wo gukangurira abantu gukora icyaha cy’ubusambanyi, abereka ko ari ibisanzwe Adamu na Eva babikoze, cyangwa se kubereka ko kuryamana hagati y’umugabo n’umugore nabyo byaba ari ugusambana, bityo bakirengagiza itegeko ribuza gusambana. Kuva 20:14, Matayo 19:18

Iyo umuntu atubashye itegeko ry’Imana ingaruka ntizitinda kwigaragaza. Iyo urebye ingaruka zituruka ku cyaha cy’ubusambanyi ni nyinshi harimo indwara nka SIDA, inda zitateguwe, gutandukana kw’abashakanye, n’ibindi.

Pastor Desire