Ese koko Gukizwa bimaze iki ?

Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi, bukatwigisha kujya twirinda, gukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none. Tito 2 : 11-12

Gukizwa ni ubuntu kuko nta kintu na kimwe wakora kugira ngo ubabarirwe ibyaha byawe icyo Bibiliya ivuga ni uko gusa umuntu asabwa kwemera ukatuza akanwa kawe ukizera ko Imana yazuye kristo ugakizwa. Nubwo ariko gukizwa ari ubuntu ntabwo buhita butureka ngo buduhe uburenganzira bwo kwikorera ibyo twishakiye ngo n’uko ari ubuntu. Ahubwo ubu buntu nk’uko Paulo yabyanditse ubu buntu koko bwarabonetse kandi bwatuzaniye agakiza ariko butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi. Mu yandi magambo butwigisha cyangwa budukeburira kubaha Imana no kudatwarwa n’irari ry’ibyisi. Ikindi butwigisha ni ukwirinda, bukagaruka bukatwigisha gukiranuka twubaha Imana mu gihe cya none.

Hari igihe abantu bumva ko twabonye agakiza k ‘ubuntu bakibwira ko ari umwanya wo gukora ibyo twishakiye ariko tugomba kumenya ko ubu buntu si buntu busa ahubwo bufite ibyo budusaba kandi kugira ngo uvuge ko ari bwo bwagukijije usabwa kuba nawe ushyira mu bikorwa biriya bukwigisha. Niba uvuga ko wakijijwe n’ubuntu, ubwo buntu bukaba butakwigisha kubaha Imana,ntibugusabe kwirinda, ntibugusabe kureka irari ry’ibyisi, ntibugusabe gukiranuka nshuti yanjye uri hanze y’umurongo w’ubwo buntu, Imana idufashe cyane!
Noneho reka turebe uyu muntu umaze gukizwa bimumarira iki? Aba arusha iki abandi batarakizwa? Hari byinshi umuntu ukijijwe aba arusha utarakizwa ariko munyemerera mvuge bike hanyuma nawe ufite ibyo wabonye umaze kwakira agakiza gusa nziko hari byinshi umuntu agenda abona.

1. Iyo umuntu akijijwe ahinduka umuragwa ku byasezeranijwe, umuntu iyo akijijwe ahinduka umwana w’Imana, ahinduka umwana mu rugo ‘’N’uko Abayuda barusha iki abandi?Cyangwa gukebwa kumaze iki? Abayuda babarusha mu buryo bwose.Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana.(Abaroma 3:1,2), Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.(Yohana 1:12)

2. Iyo umuntu akiijijwe ahinduka inshuti y’Imana. Yesu yigeze avuga ati sinkibita abagaragu ahubwo muri inshuti zanjye kuko umugaragu atamenta ibyo shebuja akora, Imana ijya kurimbura Sodomu kubera ibyaha byaho yavuze ngo Aburahmu sinamuhisha icyo ngiye gukora ‘’ Uwiteka aribaza aribaza ati ‘’Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?’’ (Itangiriro 18:17)

3. Iyo umuntu akijijwe agira ubudahangarwa. ‘’Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye.( Zekariya 2:12) ariko ibaze ngo ubakozeho aba akoze mu mboni y’ijisho ry’Imana ni ikintu gikomeye n’agaciro gakomeye Imana iha abantu bayo.

4. Kugenda mu mugongo w’Imana cyangwa se guhekwa nayo.’’Nimwumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Israyeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza. (Yesaya 46:3,4) Ubu ni ubwishingizi abantu bari mu Mana bahawe ni isezerano ry’ubwoko bw’Imana. Umuntu uri mu mugongo cyangwa se uhetswe ntamenya niba yaciye mu byondo, ntamenya niba yaciye ahanyerera, ntamenya urugendo uko rureshya mbese aba aguwe neza umurimo munini uba ufitwe n’umuhetse. Ninde utakifuza kujya mu mugongo w’Imana., Imana iturengera cyane.

5. Iyo umuntu akijijwe aba arokotse urupfu rw’iteka, ntaba agiciriweho iteka, aba abonye ubugingo buhoraho. N’uko rero noneho abari mu Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.( Abaroma 8:1) Aha rero tugeze ku iherezo rya byose ibyo kubaho mu isi birangiye, ibyo gukizwa bitagikunze aho umuntu wese arengerwa n’ibyo yakoze abantu bari muri kristo Yesu bo nta teka bazacirwaho.

Nsoza ndakwibutsa ko twahawe agakiza k’ubuntu ariko ubwo buntu butwigisha kubaha Imana, kwirinda, gukiranuka. Kandi abantu bakijijwe bafite amahirwe akomeye harimo kuba abaragwa ku byasezeranijwe, kuba inshuti y’Imana, kugira ubudahangarwa, guhekwa n’Imana, igikomeye nta teka bazacirwaho bazabana n’Imana iteka ntibazibuka isi ukundi bazahanagurwa amarira yose barize.
Ushaka nawe rwose kubona ariya mahirwe ndetse n’imigisha yo mu gakiza, imyanya iracyahari rwose intego y’Imana n’uko umunyabyaha yihana akareka ibibi nicyo cyazanye Yesu ni ukugira ngo tubone ubugingo ndetse bwinshi. Imana iguhe umugisha, Amen!