Ese ko wasobanukiwe byakunanije iki ku bigeraho?

Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyembabazi. Niko uwiteka avuga. Niko uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka. Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku w’Iteka Imana yawe , wayobeje inzira ku mana zawe ku mana z’abanyamahanga munsi y’igiti cyose gitoshye kdi ntiwumviye nijwi ryanjy. Niko uwikeka avuga? (Yeremiya 3:12-14)

Umugambi w’Imana ku bantu ni umugambi w’ibyiringiro, w’ubutsinzi wo kunesha ndetse ni umugambi wo kwimura ubuzima bw’ikinyoma umuntu yagiye yinjizwamo na Satani maze Imana ikamwinjiza mu bwiza buhebuje, bwuzuye umunezero. Ni ubuzima Imana yicaye irategura kandi ntago ijya yisububiraho, ni nayo mpamvu yakoresheje imbaraga zayo kugirango isobanurire muntu ko adakwiye kwiheba ngo abure amahoro mu mutima we ahubwo ko byo se biriho mu muteguro wayo ( Yesaya 49:13-16);

N’ubwo ariko ukuri kw’ijambo ry’Imana ryamamaye rikamenyekana hari ikibazo kimwe gihangayikishije ijuru , dufite abantu benshi cyane ;

  • Bamenye ako Imana yanga icyaha ariko babikora nkana banze kwihana
  • Hari abandi bari barihannye none ubu bamaze kubivamo kubera ubukene, ubukire, n’ibindi
  • Abandi banze kwita ku iherezo ryabo bumva ari ibisanzwe
  • Hari benshi bakunze kuba munzu y’Imana, ariko ntibigeze bahinduka na gato bameze nk’abakorera abakoresha babiri, nyamara Bibiliya ivuga ngo Ntawacyeza abami babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura und, ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi (Matayo 6:24).
  • Benshi bagiye mu ntege nkeya ariko banga kwihana kubera icyubahiro basigaye bihishe mu mpano zo kubwiriza,gucuranga, kuririmba,n’ibindi ariko n’ubwo mushukwa n’impano mumenye ko Muri umunyu w’isi, Mbese umunyu nukayuka uzaryoshwa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze , abantu bakawukandangira : Matayo5-13.
  • Inshingano wahawe kubera ubumenyi bakubonyeho ntago bikwiye kugushuka ngo utwikire ibyaha utabyihannye, Oyaaa Imyaka icyaha kimaze ntacyo igihinduraho

Niba warasogongeye ukamenya ko Yesu agira neza, ni mumwizere mwezwe ibyaha byanyu mu maraso ye, nicyo kigukwiye, ibindi ni ubusa naho ubundi ntakabuza utazihana amaherezo ni ukurimbuka nk’uko rya Jambo rivuga ngo ubwoko bwanjye burimbuwe buzira kutamenya ubwenge (hoseya 4:6)

Ernest Rutagungira