Ese ko udahinduka amarira warize yose yakumariye iki?

17Ni uko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira. 18Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi…1 Samweli 25:17.

Ni uko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Zifu ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu…. 21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane” 1 Samweli 26:2.

Nyuma y’aho atangiye guterwa n’umwuka mubi wamuhagarikaga umutima, ni bwo Umwami Sawuli yategetse ko bamushakira umuntu w’umuhanga uzi gucuranga bamuzanira Dawidi, maze si ukumukunda, ahubwo aramukundwakaza, kuko yaramucurangiraga umutima we ugatuza akabona amahoro.

Si Sawuli wamukunze gusa, ahubwo nyuma y’aho agiriwe umugaba w’ingabo rubanda rwaramwishimiraga cyane ndetse bamwe bakamurutisha Sawuli, uku gufatwa nk’intwari byamubyariye kwangwa cyane, bigera n’aho umwami Sawuli ubwe ashaka kumwica, nyamara ku bw’imbaraga z’Imana ikajya imurengera. Mu rugamba rwo gushaka kwivugana Dawidi, Umwami Sawuli yagiye arangwa no kwicuza cyane, gusuka amarira menshi ndetse no gusaba imbabazi Dawidi, nyamara n’ubwo yerekanaga Dawidi ko ababajwe n’ibyo yakoze, kandi akavuga ko atazabyongera, ntibyatindaga kuko bwaracyaga akongera akamuhiga ndetse hafi kumwica gutyo gutyo.

Ubu buzima Sawuli yabayemo ndetse n’uyu mutima we wicuza nyamara ntiyihane, si umwihariko kuri we gusa kuko abihuje n’abantu benshi muri iyi si, aho usanga umuntu aba mu byaha akaba imbata yabyo, ejo yagira amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza, agaca bugufi akarira, agahiga imihigo myinshi, ati ndigaye cyane, sinzongera kubisubiramo, gusa ibi ntibitere kabiri, ejo ugasanga yasubiye muri ibyo byaha ndetse kurusha ho, agahora muri ubu buzima, ukibaza amarira y’urudaca ahora asuka icyo amumarira, nyamara kuri bene aba, Uwiteka arababwira ngo umwuka w’Imana ngo ntago azahora aruhanya na bo iteka ryose (Itangiriro 6:3), ahubwo birakwiye ko bamaramaza rwose, bagahinduka bagize imitima mishya, kugira ngo barusheho kumenye ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa na yo kandi itunganye (Abaroma 12:2) bamenye ko nta nyungu n’imwe yo guhora babyigaraguramo.

Birashoboka cyane kwihana, umuntu akamaramaza, Yesu yitanze ku bwawe amena amaroso ku bwawe, nawe numwizera ukiyemeza kureka ibyaha byakwizingiyeho, Yesu azagushoboza kandi ntago uzarimbuka ahubwo uzabona ubugingo buhoraho (Yohana 16:3), amajwi ya Satani akubwira ko bitashoboka kureka ibyo umaranye igihe kinini byarakunaniye yacecekeshe uyabwire ko ku musaraba Yesu yaragije byose kandi uzanesha.

Ernest RUTAGUNGIRA