Ese ko twizeye Yesu Kristo umwe, andi makimbirane akomoka he ?

Mu rwandiko rwa mbere Pawulo intumwa yandikiye Abakorinto 3:1-8, yabandikiye ababaza impamvu ibatera amakimbirane, ishyari n’amahane ndetse na kamere nyamara bapfa impamvu zidafatika ndetse zitakagombye kuba intandaro yo guhangana.

Abivuga agira ati “Bene Data sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’umwuka ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’abakamere cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo…,ubwo umuntu umwe avuga ati :“Njyewe ho ndi uwa uwa Pawulo undi akavuga ati ndi uwa Apolo” ntibigaragaza ko muri aba kamere ? Mbese ye, Apolo ni iki ? Kandi Pawulo ni iki ? si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo ? Ni njye wateye Imbuto Apolo akazuhira , ariko Imana niyo yazikujije, Nuko utera ntacyo aba aricyo cyangwa uwuhira cyeretse Imana ikuza.

Iyo usomye aya magambo usanga ibyabaga kuri bariya bakorinto ntaho bitandukaniye cyane n’ibiba ku bantu b’iki gihe aribo twebwe, bijya bitangaza ndetse bikanababaza iyo wumva abakozi b’Imana by’Umwihariko abayoboke b’amadini ya gikirisito umwe agira ati ”bariya barayobye’’, uwo yita ko yayobye nawe akakubwira ko uwo ariwe wayobye ? Nyamara wajya mu nsengero zabo ugasanga ibyo bose bigisha birasa ni ugukirikira Yesu yapfuye akazuka ? aha rero umuntu wese akaba yakagombye kwibaza ngo Ese koko njye wita abandi ko bayobye ninjye uri mu kuri ? mbihamya ngendeye kurihe jambo ry’Imana ? Ese ibyo nibwira ko ari ukuri aho ntibyaba aribyo mafuti ?

Tugarutse inyuma gato pawulo yavuze ikintu cyiza cyane, Umurimo w’Imana ugereranwa n’umuhinzi uhinga imbuto mu murima yiteguye kuzasarura ,nyamara muri uyu murimo hakorerwa mo byinshi cyane kandi buri wese icyo akora mo kiba gitandukanye n’ikindi ariko kigira umumaro wacyo, byumvikane ko uwitanze wese mu gutuma abantu b’Imana bava mu byaha umuhate we utaba ari uw’ubusa imbere y’Imana. Birakwiye ko abakirisito tumenya ijambo ry’Imana by’ukuri tureke gupfa ubusa !! mwibuke Yesu ubwo yaciraga abigishwa be umugani w’umubibyi yagize ati :“ Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, umubi araza agasahura ibibibwe mu mutima we, uwo asa n’imbuto zibibwe mu nzira (Matayo 13:19).

Icyazanye Kristo Yesu akemera kutubambirwa ku musaraba ni ukugirango uzamwizera wese atazarimbuka ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho, kuko Imana itatumye umwana wayo mu isi gucira iteka ho abayirimo,ahubwo yabikoreye kugirango abari mu isi bakizwe nawe (Yohana 3:16-17), kandi abo yemera ni abakora ibyo ashaka , ntacyakagombye gutuma abakora ibyo yishimira bapfa izindi mpamvu izo arizo zose, bitabaye ibyo byazaba n’intandaro yo kubura ijuru baruhiye, ingororano zabo zikarangirira hano mu isi bakajya kubabarana na Satani ubuzira herezo bitari bikwiye.