Ese iyo Yesu adahinduka umuntu ntiyari kuducungura?

Iki ni ikibazo abantu bakunda kugarukaho, rimwe na rimwe ntibakemeranyeho. Bamwe ntibiyumvishe ukuntu Yesu yahindutse umuntu cyangwa ntibanabyemere, ariko umuntu yakwibaza mubyo Yesu yakoze byose, cyangwa mu bintu byose Imana ishoboye gukora, guhinduka umuntu kwa Yesu nicyo gitangaza gikomeye atashobora?

Hari ibintu byinshi bigaragaza ko Yesu yari afite ubumuntu nubwo hari n’ibindi ndetse byinshi kubirusha bishimangira ubumana bwe.
Yesu yabyawe n’umuntu avukira mu isi, yarasonzaga, yagiraga umubabaro, akananirwa. Ikintu cyonyine atakoze kiba muri kamere muntu ni icyaha, ariko nabyo yabishobojwe no kuba yari afite ubumana bwuzuye.

Yesu kubera intego ikomeye yari yamuzanye mu isi yemeye gucishwa bugufi.
Abashaka kubishyiramo ubuhanga bwabo ntibiyumvisha uburyo Imana yera yashoboraga kwambara umubiri w’umuntu mubi wangiritse. Umwana w’Imana yahindutse umuntu kubw’agakiza k’isi yose.

Ibyo amategeko atashoboye gukora bitewe n’intege nke za kamere y’umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere nk’iy’abantu b’abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy’ibyaha byabo. Niko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y’umuntu. Abaroma 8:3

Hari impamvu nyinshi zatumye Yesu yemera gucishwa bugufi akambara umubiri.
Bibiliya yemera neza ko Kristo yapfuye mu mwanya wacu no ku bwacu, ese ni iki cyatumye Kristo aba ushobora gupfa mu mwanya wacu no kubwacu ? Kristo yashoboraga kudupfira mu gihe gusa yari kuba afite ubumuntu bwacu, bwa bundi bwari bukeneye gucungurwa.

Igihe gusa ubumuntu bwe aribwo bumuntu bwacu bwari bukeneye gucungurwa, nibwo Kristo yashoboraga kuba Adamu wa kabiri. Ubwo nibwo kandi yashoboraga kudupfira no gupfa mu mwanya wacu.

‘’Kuko utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.’’(2Abakorinto 5:21)
Kristo yagombaga gushushanywa muri byose nabo yaje gucungura. Yari Imana yigize umuntu kugira ngo abashe kuba Umukiza w’isi, yihwanije rwose n’ikibazo cyacu cy’icyaha nyamara ntiyigeze akora icyaha haba no kugitekerezaho.

Dukwiriye rero kuzirikana ukuntu Yesu yadukijije urupfu rw’iteka, tukamenya ko twari gupfa tuzize ibyaha n’ibicumuro byacu.
Hashimwe we wemeye gusiga ubwiza n’icyubahiro akemera gusuzugurwa n’abatabikwiye, akambara ubumuntu kugira ngo jye nawe tubone ubugingo buhoraho.

Ikibabaje ngo yaje mu be abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Yohana 1:10-12
Niba ushaka kuba umwana w’Imana nawe umwizere.