Ese inzara n’inyota byo gushaka Imana nibyo bigutera gusenga wiyirizije ubusa ?

“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.’’ Matayo 7 :7

Umwanya wo gusenga ni bumwe mu buryo abantu bakoresha basaba Imana. Bibiliya iratubwiye ngo dusabe tuzahabwa, dushake tuzabona kandi dukomange tuzakingurirwa, ibi byose tubikora mu gusenga mu buryo bwose bwo kubikora harimo no kwiyiriza ubusa. Kwiyiriza ubusa si ikibazo cyo guhungisha umubiri ibiryo gusa, ahubwo ni ukwegereza Imana umutima kuko ari igikorwa kigaburira ubugingo.

Pawulo yigeze kuvuga ngo ‘’Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.’’ 1 Abakorinto 8 :8

Yesu yigeze kubwira umugore w’umusamariyakazi wahoraga ku iriba, Yesu amubwira ko yamuha amazi yo kumumara inyota yo mu bugingo (mu buryo bw’Umwuka). Yohana 4

Abatubanjirije, ubwoko bwa Isirayeli na Yesu ubwe ndetse n’itorero muri rusange mu isezerano rishya bose barabikoze ku bwo gushaka Imana. Ibi byose dukwiye kubiterwa n’inzara n’inyota byo gushaka Imana kurusha ikitwa kutarya. Yesaya 58

Si ibyo dukora gusa kubw’ibyifuzo ahubwo bikwiye kuva mu rukundo dukunda Imana, inzara n’inyota byo gushaka Imana, Bibiliya yaduhaye ubwishingizi ko Imana izajya itwumva ikadusubiza.

Yesu yaravuze ngo ‘’ Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera. Matayo 6 :16-18

‘’ Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.’’ Matayo 9 :14-15

Aha Yesu yatanze igisubizo ko impamvu abigishwa bari bagiteta ari uko Yesu yari agihari ariko ko namara kugenda bazayakora kandi menshi. Ubundi biragora guhatira umuntu gusenga no kwiyiriza ubusa, ariko hari igihe ibituma umuntu abikora bigwira akajya yirirwa abaririza aho basenze ngo wenda ashake Imana.

Abigishwa babanaga na Yesu kandi wari n’Imana mu buryo bugaragara, ariko twe ubu tubana nayo mu buryo bw’Umwuka ari nayo mpamvu tugomba gufata uwo mwanya wo gusenga tuniyirije ubusa tukinjira mu buryo bw’Umwuka kugira ngo tubone aho duhurira nayo.

Ntabwo gusenga ari uburyo bwo kwihutisha isaha y’Imana cyangwa gusunika ikiganza cyayo, ahubwo budufasha kuyegera no kubona imbaraga zo gutegereza igihe cyayo. Mbese wowe ni iki kigutera ishyaka ryo kwiyiriza ubusa ? Imana iguhe umugisha kandi iguhe umutima wo kubikora uburyo butuma buhinduka igitambo kizima gishimwa na Data wo mu ijuru kuko niwe uzakugororera. Amen.