Ese hari ubwo ujya wemera kuyoborwa n’ibishuko?

"Bana bato muri ab ’ IMANA kandi ba bandi mwarabanesheje , kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi! 1yohana 4:4"

Mbese ye, iyo tuvuze ijambo "AMOSHYA "mwumva iki? kenshi mwumva ibikorwa byose bibi cyangwa se ingeso mbi dukwiriye kwirinda, siko biri?Ariko ukuri n’uko umuntu ashobora koshywa no gukora neza bikamugerageza!

Iyaba nagendera ku mabwiriza y’UMWUKA WERA buri munsi wo mu minsi yo kubaho kwanyu wajya ubabera uwakataraboneka !

Ntimuzi ko IMANA na Satani bahora mu ntambara y’urudaca barwanira ubugingo bwacu kuko abo bombi bashaka kudukoresha kugira ngo babone uko bagera ku bandi bantu benshi; IMANA mu kudukoresha kwayo yifuzako twakunda abandi tukababera umugisha mu gihe satani we yifuza ko twabakandamiza ndetse tukanabagirira nabi
cyane mu buryo bubi bushoboka.

Igiteye agahinda ni uko abantu benshi muri twe bumvira cyane ibyo Satani aboshya aho kumvira ijwi ry’IMANA!

Dore ikibazo twakagombye kwibaza buri munsi / Ese uyu munsi ndumvira nde? mu yandi magambo ni ibiki ngomba gukora kandi ni ibiki ntagomba gukora ?

Urugero:"Ndibuka igihe kimwe nari mfite isaha nambaraga ku kaboko,urebye ntiyari ifite agaciro gahambaye nari narayiguze amafranga 20 y’amadorali, haza kuza umuntu
mwe ayibonye arayikunda arabimbwira ko abona ayishimiye muri ako kanya ngeragezwa n’IMANA insaba kumuha ya saha!Ndababwiza ukuri sinabyemeye,muri make sinatsinze icyo kigeragezo!"

Ahari wenda iyo saha yari gushimisha uwo muntu ndetse ikamunezeza cyane , ariko najye aho nari ndi ako kanya natekerezaga ikintu kimwe gusa nkibwira nti:" Isaha yanjye ndayikunda rwose sinshaka kugira umuntu wundi nyiha sinshaka na gato kuyirekura "

Ikindi gihe haza umugabo wubatse, ambonana umukufi ku kaboko arawunshimira agira ati: " Umufasha wange aramutse awugize nk’uyu byamunezeza cyane "Aho kandi IMANA yongera kungerageza ngo ntange umukufi wanjye ;uwo munsi nari mubihe byiza,nkomeye mu buryo bw’umwuka ,sinatindiganyije rwose kwiyambura wa
mukufi ku kuboko kwange nywuhereza wa mugabo!Nubwo byari bimeze bityo
umubiri ntiwishimiye na gato icyo gikorwa ; ariko nahamanyaga n’umutima
wanjye ko nkoze neza !

Ikigaragara nuko akenshi iyo twumviye icyo Imana idusaba birashoboka ko umubiri ukurwanya ndetse ukanahababarira ariko ni umubabaro wakihanganirwa n’uwakanya gato ndetse unaduhindukiramo vuba umunezero! ARIKO kandi na none iyo
twinangiye imitima ntitwumvire ibyo IMANA itugeragezamo bituviramo ingaruka zo kwicuza (ohhhh iyo mbimenya ; kuki ntabikoze gutya.....)

Nezerwa cyane imibanire yanjye n’IMANA buri munsi , nkunda kuyoborwa NAYO(IMANA) ; namwe ni mwemera kugendera ku mabwiriza y’UMWUKA WERA imibereho yanyu yahinduka buri munsi uzajya ubabera uwakataraboneka kuko muba mutazi icyo yabateguriye cg se ari bubasabe gukora ! Nizera ko bisaba kuba uri koko inshuti y’IMANA kugira ngo ubyuke wiyemeze kuyikurikira no kuyumvira umunsi wose !

Kandi na none igihe cyose uhora ushakisha IMANA ubutarambirwa niko imibanire Yawe nayo irushaho kuba myiza ndetse ukarushaho no kuyegera IMANA nayo ikagufata nkaho wayigezeho!(wayegereye rwose)

"Uri muri mwe aruta cyane uru mu b’isi." Yabahaye umutima we kandi yashyize umwuka we muri mwe ,kubw’iyo mpamvu mufite ubushobozi bwo gukora imirimo myiza y’uburyo bwose yo kubera abandi no kubahesha imigisha !

UMUKORO W’UYU MUNSI

Ndabahatira cyane kubaza IMANA buri gitondo mukibyuka muti : MBESE NAKORA NTE UYU MUNSI NGO NKUNEZEZE ?
Imana nimara kubasubiza NTIMUZASHIDIKANYE KU KIGERAGEZO IZABAHA CYO
KUMVIRA UBUSHAKE BWAYO!

Joyce Meyer