Ese hari icyaha nakora simbabarirwe ?

Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Matayo 12:31

Yesu abwiriza ubutumwa bwiza mu gihe yari ku isi, yatanze imirongo miganiri y’agakiza, ariko kandi akagera naho yinjira muri buri kantu kuburyo amagambo ye yasobanuraga inzira yo kujya mu ijuru adaciye ku ruhande. Imana yatanze amahirwe ku muntu wese ko yabasha kubabarirwa igihe cyose yemeye kwihana icyaha yakoze, ariko hari aho Yesu avuga ko hari icyaha kitihanganirwa aha ndavuga ukurikije amagambo yavuze, icyo cyaha nta kindi ni ugutuka Umwuka wera.

Ijambo gutuka Umwuka wera nibaza ko ari ukumuvuga nabi, ukamutesha agaciro, ukamwirengagiza, ukatura amagambo mabi kuri we cyangwa se ugahakana imirimo ye rimwe na rimwe ukayitirira satani kandi ubizi neza. Yesu yababazwaga n’abantu bashobora gutuka Umwuka wera bakirira satani imirimo ye.

Ushobora kwibaza ngo mbese ko nabikoze ubu naba nkibabariwe, muri Bibiliya hari baantu babikoze, dufate nka Sawuli waje guhinduka intumwa Pawulo, ariko yandikira Timoteyo yaravuze ngo nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera. 1 Timoteyo 1:13

Pawulo yakoze byose mu bijiji ariko aho amenyeye ukuri, Kristo amaze kumufata yemera kubaturwa. Yesu rero aravuga abantu babikora ku bushake, bamaze kuvirwa n’umucyo bahishurirwa imirimo y’Umwuka wera, barayimenya, bayibamo, barangije bagerekaho kuwutuka.

Bibiliya ivuga ngo Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira. Abaheburayo 4 :6

Iri jambo risobanura ko umukristo ukuze ari we wakora ibi. Bishatse kuvuga ngo ibindi byose umuntu yakorera mu bujiji, kubera kutamenya yabona imbabazi nka ziriya Pawulo yavuze, ariko umuntu wirengagiza akabikora ku bushake ntacyo ategereje.

Twebwe nk’abantu ntitwabasha kumenya niba umuntu yarageze ku rwego yazira iki cyaha cyo gutuka Umwuka wera ntikibabarirwe, ariko ndabibutsa ko Imana izi umutima w’umuntu wese, kandi ica imanza zitabera, icyo ijambo ry’Imana ryatweretse ni uko umuntu ugeze kuri uru rwego aba yamaze gutakaza kwizera, kandi utizera ntiyabasha kunezeza Imana, nta nubwo yatinyuka kuyireba mu maso.

Pawulo yandikiye Abaroma ngo Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. Abaroma 1 :28

Imana iduhe guca bugufi, twemere kwihana, twirinde gukora icyaha Yesu yatuyeho ko kitababarirwa, ahubwo twemere guca bugufi mu nsi y’ukubono kwiza kwayo. Imana idufashe kandi iturinde kugira imitima yabaye akahebwe mu izina rya Yesu. Amen.