Ese gutunga amafaranga menshi byangiza ubukirisitu?

Abantu benshi bakunze kuvuga ngo : « Runaka atarakira yari umuntu mwiza ariko aho amariye kubona amafaranga menshi yarahindutse. Asigaye yirata, asuzugura, yiyemera, ntagisenga,… »

Mu by ‘ukuri usanga ahanini ibyo aba bantu bavuga biba ari ukuri. Hari umubare munini w’abantu bari abakirisitu mu gihe bari bakennye, ariko bamara kugwiza imitungo, bagahinduka ku buryo indangagaciro za gikirisitu zose usanga zarabashizeho.

Aha umuntu yakwibaza ngo, : « Kugumana ubukirisitu uri umutunzi ntibishoboka ? Ese abakirisitu bagenewe kuba abakene ?
Yobu 10 :15 : « Ubutunzi bw’umukire buzamubera umudugudu ukomeye, ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo. »
Uyu murongo uragaragaza ko gutunga ari umugisha, ndetse ko bigira umumaro utarondoreka. Ubukene nabwo ni ikibazo kuko burica nk’uko tubisomye ko abatindi batsembwa n’ubukene bwabo.

Kuba umutunzi cyangwa umukire, ni umwe mu migisha rusange abantu bahabwa bakiri mu isi. Abakijijwe bashobora kuba abatunzi, kandi n’abadakijijwe bashobora kuba abatunzi. Nyamara hari abatekereza ko kuba umutunzi bifite aho bihurira no kuba akijijwe. Yeee ariko se, abadatunze byinshi bo ntibakijijwe ?

Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we waremye bose. Imigani 22 :2.
Uyu murongo nawo ugaragaza ko ntawe ukwiye kugaragaza impamvu ari umutunzi cyangwa ari umukene, impamvu ni imwe gusa.

Niba ntacyo wishinja mu mutima wawe cyatumye udatera imbere mu buryo bwo kugira amafaranga menshi ntukibaze ngo Mana wampoye iki ? Ahubwo menya ko ariko yabishatse kandi ko igukunda nawe, impamvu yatumye ikugira umukene ntuzayisobanukirwa ikiri ahongaho, nuharenga nibwo uzamenya impamvu y’ibihe wanyuzemo. Kuko akenshi ntitumenya icyo Imana ikoze uyu munsi, tukibaza impamvu z’ibyo tubona ntituzimenye, ariko twagera imbere tukazasobanukirwa neza impamvu Imana yabigenje kwa kundi.

Umukire nawe ntakwiye kugira uwo acira urubanza cyangwa ngo amusuzugurire ko akennye kuko nawe ni uko ariko Imana yabishatse. Gusa ibi bireba abamaze gukizwa kuko abadakijijwe bo uburyo bakiramo buratandukanye kandi bwose ntabwo imibereho ya gikirisitu ibwemera. Urugero ni nk’abakizwa n’ubujura, ubwicanyi, guhuguza n’ibindi.

Uwiteka azahana abantu abahoye ubwirasi n’amakosa yose bakoreshwa n’imigisha yabahaye. Yavuze n’amagambo ye ati : « Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe, ahubwo uwirata yirate ibi, yuko ari njye Uwiteka ugira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. » Yeremiya 9 :22-23.

Amagambo yose avuzwe haruguru agaragaza neza ko amafaranga atari impamvu yo gutakaza ubukirisitu. Abakire barakizwa, n’abakene bagakizwa. Abakire barakiranirwa, n’abakene barakiranirwa.
Dore ikiba cyabaye iyo abantu bavuga ngo yarakize none ntakiri umukirisitu nka mbere. Burya amafaranga si yo yamugushije, ahubwo yaramugaragaje.
Tugira abantu benshi batubeshya ko bakijijwe badakijijwe ahubwo ari uko n’ubundi nta mahirwe yo gukora ibyaha bafite.

Ntibishoboka ko wakwifuza gusambana ushonje. Uzavuge ko utasambana igihe wanesheje ubusambanyi byashobokaga ko ubukora hanyuma ukabubuzwa gusa n’uko ukijijwei.

Uzavuge ko utakwiba igihe bakugaruriye menshi umaze guhaha ukayasubiza.
Uzavuge ko utasuzugura igihe wabonye ibyo wifuzaga hanyuma ugakomeza kubaha nka mbere.

Amafaranga ubwayo nta cyaha agira kuko nta bwenge agira, sinzi impamvu bikomeza kuvugwa ngo amafaranga ni mabi. Oya, yo ubwayo si mabi ahubwo umuntu runaka yitwa mubi bitewe n’impamvu runaka. Hanyuma ntibyari bizwi ko ari mubi gutyo bitewe n’ubuzima yabaga mo, none abonye amafaranga bimuha uburyo bwo kugaragaza uwo ari we w’ukuri.

Abadafite menshi bayifuza, mwifuze n’umwuka wera mwinshi uzabafasha kunesha ibigeragezo by’abanyamafaranga. Kandi ntimukongere kwibeshya ko abafite menshi ari bo bahiriwe kuko ugeragezwa ibihwanye n’ayo utunze.

Utunze ibihumbi ijana arwana urugamba rw’ibihumbi ijana, utunze miliyoni ijana nawe arwana urugamba rwa miliyoni ijana. Ni ikihe cyoroshye muri ibyo byombi? Byose bigira ababitsinda kandi bikagira n’abo bitsinda.

Uwitwa umukire si we uhiriwe, n’uwitwa umukene si we uhiriwe. Hahiriwe uwababariwe ibicumuro bye ibyaha bye bigatwikirwa, uwo rero si umukene si umukire ni umuntu wubaha Imana akitondera ijambo ryayo. Zaburi :32 :1

Ndakwifuriza akantu gatoya cyane kadafite ikintu kinini kavuze imbere y’Imanarwose mbega gasanzwe, uzatunge amafaranga menshi ashoboka nk’uko ubiharanira kandi ni umugisha rwose si umuvumo.

Ariko kandi ndakwifuriza ikintu kinini gituma Imana inezerwa mu Ijuru ndetse ijisho ryayo rikaguhoraho, utunge umutima Imana yishimira, nawe ubwawe wishimira utakurega ikibi na kimwe wuzuye kunyurwa no guhimbaza Imana ibihe byose, Amen!

Niyondora Vedaste [email protected]