Ese birashoboka gusobanura Imana mu nteruro imwe? Billy Graham

" Ku ruhande rumwe ntibishoboka kuvuga buri kimwe cyose ku Mana mu nteruro imwe. Imana ni intagereranywa ni nayo mpamvu umuntu adashobora kumva byimazeyo ubwiza bwayo. Imana ni intagereranywa,ni yo mpamvu tutazigera tumenya imbaraga zayo ku buryo buhagije.

Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! imigambi yayo ntihishurika n’inzira zayo ntizirondoreka.Ninde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we? Abaroma 11:33-34

Billy Graham yasobanuye ko agerageje guhina ibyo yizera ku Mana mu nteruro imwe yavuga ngo “Imana iradukunda,ititaye ku byaha byacu igihamya ni uko yohereje umwana wayo,Yesu Kristo mu isi kugirango itwereke ko turi ubwoko bwayo iteka ryose.”

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.Yoh 3:16

Graham yabajije abasomyi ati “ Ese mwigeze mureka gutekereza ku mbaraga z’ubutumwa bwiza? Mubutekerezeho,Imana iradukunda yirengagije uko tuyicumuraho,iradukunda cyane ,Imana yavuye mu ijuru iza mu isi mu ishusho y’umwana wayo Yesu watwitangiye.Muri 1Yoh 4:10 haravuga ngo “Muri iki nimo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze,igatuma umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.”

Nk’uko bisanzwe,Graham yakomeje guhamagarira abantu kwegurira ubuzima bwabo Kristo,Yabajije abantu ati “ Ese mwakwishyura urukundo Imana ibakunda,namwe mugakunda Kristo? Ntimugatume umunsi wira mutarikumwe na we,mwizuyaza,ubuzima bwanyu n’imitima yanyu mubyegurire Kristo.

Deo Jyamubandi