Ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ashyirwa inyuma y’itorero ?.

Nk’uko bijya bigaragara mu matorero amwe n’amwe ya gikirisito, umuntu wafashwe cyangwa ushinjwa ibyaha runaka, yabyemera atabyemera, ashyirwa inyuma y’itorero. muri ibyo twavugamo icyaha cy’ubusambanyi, kurwana mu ruhame, kwiba, cyangwa ibindi byaha , mugihe bagusanze bakaguhugura incuro irenze imwe ukananirana, ibi rero ugasanga bitera bamwe kwibaza niba hatarimo gutandukira , bakagira bati ese birakwiye ko umukirisitu wakoze icyaha ajugunywa inyuma y’itorero.

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi b’aya matorero ,bemeza ko iki gikorwa cyo gushyira aba bayoboke inyuma y’itorero mu gihe bateshutse bifasha cyane , kuko bituma haboneka imyitwarire myiza ( displine) muri rusange, ndetse abantu bakanakomera mu gakiza, ibi kandi ngo bituma habaho kwitwararika mu rwego rwo gutinya guseba mu gihe byagaragara ko itorero ryagushyize hanze, bityo rero bigira umumaro kuko iyo umuntu agiye inyuma , bimuha umwanya wo kugira agahinda k’ibyo yakoze akagira akanyabugabo ko gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi Imana ndetse n’abantu iyo nabyo bikenewe.

Gusa ariko n’ubwo hari ababibona gutya hari n’ababona ko gufata icyo cyemezo aba ari uguteshuka ku nshingano za gishumba cyane ko ijambo ry’Imana rivuga ngo bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana ( abaroma 3 :23) kubahana rero ngo uba uciye urubanza igihe kitaragera bakaba bavuga ko byari bikwiye ko umushumba arwaza intama yavunitse kugeza ikize .

Ibi kandi bikanavugwa hagendeye ku Ijambo ry’Imana risobanura neza ko na Yesu ubwe yaje gucungura abari bapfuye bazize ibicumurio byabo, ( abefeso 2 :1-2) kandi ko natwe yatuzuye ,twese abari bapfuye tuzize ibyaha n’ibicumuro byacu, ibyo twagenderagamo kera dukurikiza imigenzo y’iy’isi tugakurikiza umwami utegeka ikirere, ariwe mwuka ukorera mu batumvira . kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yaca u yifuza , tugakora ibyo kamere yacu yifuza tugakora ibyo kamere n’imitima yacu byishakira kandi kubwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose

Iki kibazo rero gikwiye gusobanuka neza abantu bakava mu rujijo cyane ko :

  • Hari Igihe wasanga n’Imana ibyemera ko bagushyira inyuma y’Itorero ?
  • Hari igihe wasanga kubirwanya ari intege nke z’abifitiye andi marari n’uko twabisonye haruguru ?
  • Ikindi kandi biranashoboka ko aba bayobozi b’amatorero bafashe iki cyemezo bahubutse bityo bakaba, barateshutse ku nshingano za gishumba ?

Ernest Rutagungira