Ese Vashiti yari ari mu kuri ?

Ese Vashiti yari mu kuri? ( Esteri 1 : 12) « Ariko umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze…

Vashiti hari icyo yashinjaga umwami Ahasuérus
Ahasuérus yari yasinze igihe yatumagaho umugore we ngo aze abashyitsi bamurebe. Nta mu mama ushimishwa nuko umutware we asinda. Hano nibaza ko Ahasuérus mu bisanzwe mu gihe yabaga yasinze yavugaga amagambo nk’ayo umusinzi, n’inyifatire ye yabaga itabereye umwami.

Vashiti ahitamo kwanga, kuko yari azi uko umugabo we amera, yanga gukorwa n’isoni imbere y’abantu. Iyo Vashiti kino gihe yari kuganira n’abandi ba mama bashegeshwe n imyifatire mibi iterwa n’ubusinzi bari kumushyigikira ko ari mu kuri.

Ubundi kandi, birashoboka ko hari utundi tuntu duto Ahasuwerus atakoreraga umugore ( kumukundwakaza, ibyo yamwemereye ntabimuhe, ibyo basezeranye atubahiriza, etc…). Utwo tuntu duto kenshi tuba mu mitima y’aba mama., Iyo utwo tuntu tugwiriye bumva ko bari mu kuri mu gihe banze kwitabira icyo abatware babasaba.

1. Vashiti ashobora kuba yari afite inda nto

Turebye uko John MacArthur umwigisha w’ijambo ry’Imana abivuga, aragira ati : « Birashoboka ko Vashiti yari afite inda nto ya Aritazerusi » umuhungu wasubiriye ku ngoma se Ahasuérus.(EZIRA 4 : 7)

Vashiti rero ubwo birashoboka ko yari arwaye guciragura, aruka ntawamenya, maze arebye asanga ntari bushobore kujya guhagarara imbere y’abantu benshi. Ese kuki umugabo we yamuhamagaraga azi uko amerewe ?Kuki atamenya ibye ? Kuki atamwitagaho ngo amenye ko icyo gihe ari igihe gikomerera umubyeyi ? ( hari abarira, hari abatukana, hari abarakazwa n’ubusa, hari abicara bihumuriza icyuya kiri ku mwenda w’umugabo, hari ababa abadashaka kubona ubatware babo, yewe ni byinshi). Vashiti rero araboneka nk’uri mu kuri.

I. Reka turebere hamwe ukuri kwa Yesu

Nuko Pilato aramubaza ati ukuri n’iki (Yohani 18 : 38)

Yesu yajyanywe imbere ya Pilato, yakubiswe nk’umujura, bidashimishije kumurebe mu maso hari hari urusaku rwinshi, asa nabi, yuzuye inguma n’amaraso umubiri wose. Umuntu nkuwo uwo ari we wese, amugeze imbere ntakindi yakora atari kumwanga no kumucira urubanza rubi nk’abandi bose.

Pilato yaramwitegereje biramuyobera ukuntu Yesu avuga ko ari umwami ariko akaba yafashwe nk’igisambo. Musomye neza ikiganiro Pilato yagiranye na Yesu ako kanya, gihagaze kw’ ijambo ukuri.

Ukuri kwa Yesu kwari uko nyine ko kurenganywa, gukubitwa, gucirwaho amacandwe, akicecekera, ntiyirwanirire naho yari abishoboye. Uko kuri Yesu avugaho kumenywa n’abantu bake. Aragira ati : « Uw’ ukuri wese yumva ijwi ryanjye. ».
Ndashima Imana ko inyuma yuko kuri, iyo umuntu akwitwayemwo neza, haba hari ibisubizo bishimishije bivuye ku Mana.

1.Ukuri k’umubyeyi wakijijwe

(Yesaya 30 : 20 – 21) « … kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa i bumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti iyi niyo nzira mube ariyo mukomeza. »

Uwukuri wese yumva ijwi ryanjye niko Yesu yavuze. Umubyeyi ukijijwe, ntasakuza mu bigeragezo, ahubwo asenga Imana ikamusubiza. Ntafatira umugabo ibihano ahubwo arasenga Imana agasaba imbaraga zo kuba umugwaneza.

Ikibazo kije akizunguruka acecetse nk’abisirayeli imbere y’ inkike z’ i Yeriko kugeza igihe inkike zayo ziridukiye. Ukuri k’umubyeyi wakijijwe, n’ukwihanganira mu masengesho kandi ubundi yumva ko akwiye kurwanirira uburenganzira bwe.

Umubyeyi ukijijwe atega ugutwi umwuka w’Imana, ahora yumva akajwi gato kamwongorera ngo kora gurtya, iyo ntambara si iyawe, vuba ndahindura byose kuba bishya.

I Burundi aba mama bitwa abakenyezi. N’ukuvuga gukenyerera ku kibazo, ugaceceka, ugafata urugo rwawe neza. Umubyeyi ukijijwe rero agira Imana kuko akenyerera ku kibazo no kuri Yesu, akamuha ubwenge bwo kwubaka mu gihe atari icyo kwubaka, akamushoboza gufata ururimi mu gihe cyo gutongana, akamushoboza guha umugabo ibimukwiriye mu gihe cyo kubimwima. Uko niko kuri kw’umubyeyi wubaha Imana.

Abigisha benshi bigisha kuri Vashiti, bamuvugaho byinshi. Icyo dukwiye kumwigiraho, n’uko ugushinga ijosi kwe kwamukuye mu bwamikazi. Kino gihe, ababyeyi benshi ntibaba mu mwuka, si abamikazi imbere y’Imana kuko batayivanga mu bibazo byabo, ahubwo, bishyiriraho ibisubizo bijyanye na kamere yabo.

Mwene Data, inama nakugira, n’uko waguma muri Yesu. Ibyo wita ukuri kwawe, birashoboka koko ko ari ukuri, ariko Imana ikaba igushakaho guca bugufi no kuyigisha Inama. None se nawe reba! Yesu ati ndi Umwami kandi ishusho ye ikagaragaza ahubwo ko ari umunyabyaha. Ibaze nawe kino kibazo: ukuri ni iki? Sanga Yesu bucece azagufasha kuva mu bibazo urimo. Imana iguhe umugisha.