Erega ntibikwiriye ko umugaragu w’Umwami wacu aba umunyamahane!

“ Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira neza kuri bose agakunda kwigisha akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, basinduke bave mu mutego wa satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka” 2 tim 2:24-26

Buriya naratangaye aya magambo nyasanze muri bibiliya “ umunyamahane”!!! Hari abantu bitwa abanyamahane cyagwa se baba abanyamahane abantu bakaba babibaziho ndetse nabo ubwabo bakaba babyiyiziho! Hari terme numvise basigaye bakoresha ngo ni abantu bavoma hafi! Kandi igitangaje baba baba no munzu y”Imana! Ariko muri iri jambo ngo hari ibintu bitari bikwiriye ku mugaragu w’Umwami wacu! Imana idusure

Ngo ntakwiriye kuba umunyamahane naho yaba afite impamvu yakabaye yumvikana, ngo akwiriye kugira neza kuri bose, akihangana, agahanisha ubugwaneza kugirango nibishoboka ba bantu bahinduke!
“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” Abagalatiya 5: 22

Mubyo tumaze gusoma, amahane ntayo dusanze mu mbuto z’Umwuka Wera cyangwa mu bintu bigaragaza umuntu wuzuye Umwuka Wera
Icyampa Imana ikaguhindura, ikakuguranira, ahari amahane ikahuzuza ubugwaneza, ahari ukuvuga nabi ikahuzuza kuvuga neza, kwihangana, kuko umuntu uhora ushwana nawe cyangwa se ubwira nabi sinzi ko washobora no kumubwiriza Ijambo ry’Imana, sinzi niba asanze urimo kubwiriza mu rusengero wakomeza ukabwiriza kimwe n’indi mirimo yose y’Imana.

Naho yaba umukozi ugukorera utegetswe kumwerera imbuto kugirango igihe kimwe azibuke ko yigeze kubana n’abantu b’Imana nibishoboka ahindukire.
Ngizo intashyo z’icyumweru “ Umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane”
Yesu agushoboze